1Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana.
2Mujye muhozaumutimaku biri hejuru atari ku biri mu si,
3kuko mwapfuye kandiubugingo bwanyu bukababwarahishanywe na Kristo mu Mana.
4Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.
5Nuko noneho mwice ingeso zanyu z'iby'isi: gusambana no gukoraibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n'imyifurizeyose ari yo gusenga ibigirwamana,
6ibyo ni byo bizaniraumujinya w'Imana abatumvira.
7Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo.
8Ariko none mwiyambure ibi byose:umujinya n'uburakari, n'igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturukamu kanwa kanyu.
9Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuyeumuntu wa kera n'imirimo ye,
10mukambaraumushyauhindurirwa mushyakugirango agireubwenge, kandi ngo ase n'ishusho y'Iyamuremye.
11Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda,uwakebwe cyangwautakebwe, cyangwaumunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw'umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.
12Nuko nk'uko bikwiriye intore z'Imana zera kandi zikundwa, mwambareumutimaw'imbabazi n'ineza, no kwicisha bugufin'ubugwaneza no kwihangana,
13mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, ukoumuntu agize icyo apfa n'undi. Nk'uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.
14Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambareurukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.
15Murekeamahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kubaumubiriumwe, kandi mugireimitima ishima.
16Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifiteubwenge bwose, mwigishanye, muhuguranemuri zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.
17Kandi icyo muzavuga cyose n'ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry'Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw'uwo.
18Bagore, mugandukireabagabo banyu nk'uko bikwiriye abari mu Mwami wacu.
19Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire.
20Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.
21Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.
22Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubirimuri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n'abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubahaImana.
23Ibyo mukorabyose mubikore mubikuye ku mutima, nk'abakorera Shobuja mukurubadakorera abantu,
24muzi yuko muzagororerwa na we muhawewa murage, kuko mukorera Shobuja mukuruKristo.
25Arikoukiranirwa aziturwa nk'uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni.