1Ba shebuja, mugirire imbata zanyu ibitunganye n'ibikwiriye, kuko muzi yuko namwe mufiteShobuja uri mu ijuru.
2Mukomeze gusenga muba maso, mushima.
3Kandi natwe mudusabire kugirango Imana idukingurireurugirwo kuvugaijambo ryayo, tuvugeubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe
4kugirango mbwerekane nk'uko nkwiriye kuvuga.
5Mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguzeuburyoumwete.
6Ijambo ryanyu rifatanye iteka n'ubuntu bw'Imana risīzeumunyu, kugirango mumenye uko mukwiriye gusubizaumuntu wese.
7Tukiko, mwene Dataukundwaw'umubwiriza w'iby'Imanaukiranuka, niumugaragu mugenzi wanjyeukorera mu Mwami wacu, azababwira ibyanjye byose.
8Ni we mbatumyeho ku bw'ibyo ngo mumenye ibyacu kandi ahumurizeimitima yanyu,
9mutumanye na Onesimo mwene Data wo kwizerwa kandiukundwa, mwene wanyu, bazabamenyesha iby'ino byose.
10Arisitariko uwo tubohanywe arabatashya, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba arabatashya na we. (Uwo ni we mwategetswe, naramuka aje iwanyu muzamwakire.)
11Na Yesu witwa Yusitoarabatashya, abo ni bo bonyine bo mu bakebwe bakorana nanjye ku bw'ubwami bw'Imana kandi bamazeumubabaro.
12Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugirango muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.
13Ndiumugabowo kumuhamya yuko abagiriraumwete mwinshi, mwebwe n'ab'i Lawodikiya n'ab'i Hiyerapoli.
14Luka umuvūziukundwa, na Dema barabatashya.
15Muntahirize bene Data b'i Lawodikiya, na Numfa n'Itorero ryo mu nzu ye.
16Uru rwandiko nimumarakurusomerwa ruzasomerwe n'Itorero ry'i Lawodikiya, namwe muzasomeuruzavai Lawodikiya.
17Kandi muzabwire Arukipomuti “Ujyeurindaumurimowo kugabura iby'Imana wahawe ku bw'Umwami wacu,uwusohoze.”
18Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye.
Ubuntu bw'Imana bubanenamwe.