Hoz 1:1-9 BYSB2001 - Bible AI

1Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Hoseya mwene Bēri, ku ngoma ya Uziya n'iya Yotamu, n'iya Ahazi n'iya Hezekiya abami b'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi,umwami wa Isirayeli. 26.1--27.8; 28.1--32.33

2Igihe Uwiteka yatangiye kuvuganana Hoseya ubwa mbere aramubwira ati “Gendaucyureumugorewa marayaufiteabana b'ibinyandaro, kuko iki gihugu cyakabijeubusambanyi bwo kurekaUwiteka.”

3Nuko aragenda acyura Gomeriumukobwa wa Dibulayimu, asama inda amubyarahoumuhungu.

4Maze Uwiteka aramubwira ati “Izina ryeumwite Yezerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra inzu ya Yehu amaraso ya Yezerēli, kandi nzamarahoubwami bw'inzu ya Isirayeli.

5Uwo munsi nzavunaguriraumuhetowa Isirayeli mu kibaya cy'i Yezerēli.”

6Nuko asubizamo inda, abyaraumukobwa. Uwiteka aramubwira ati “Izina ryeumwite Loruhama, uko ntazongera kugirira inzu ya Isirayeli imbabazi, ntabwo nzongera kubababariraukundi.

7Ariko ya nzu ya Yuda nzayibabarira mbakize ngiriye Uwiteka Imana yabo, kandi sinzabakirishaumuhetocyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”

8Nuko acukijeLoruhamaarongera asama inda, abyaraumuhungu. Uwiteka ati

9“Izina ryeumwite Lowami, kuko mutariubwoko bwanjye nanjye sinzaba Imana yanyu

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>