1Isirayeli niuruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo. Imbuto ze nyinshi zamuteyekugwiza ibicaniro,uburumbuke bw'igihugu cye bwabateye kwiyubakira inkingi nziza z'ibigirwamana.
2Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo z'ibigirwamana.
3Niukurinoneho bazavuga bati “Nta mwami dufitekuko tutubashye Uwiteka, kandiumwami yatumarira iki?”
4Bavuga amagambo y'ubusa, bakarahira ibinyoma mu masezerano basezeranye. Ni cyo gituma iteka rigiye gucibwa vuba nk'ukoumuhokoumeramu mayogi y'imirima.
5Abatuye i Samariya bazaterwaubwoba ku bw'inyanaz'ibigirwamana z'i Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe n'abatambyi babo, banezerwaga n'ubwiza bwazo kuko bwashize.
6Zizajyanwa muri Ashuri guturwa Umwami Yarebu, Efurayimu azakorwa n'isoni, na Isirayeli azamwazwa n'imigambi ye.
7Naho i Samariya,umwami waho ahwamye nk'ifuro riri ku mazi.
8Ingoro zo muri Aveni, ari zo gicumurocya Isirayeli, zizasenywa, amahwa n'ibitovu bizamera ku bicaniro byaho. Ni bwo bazabwira imisozi miremire bati “Nimudutwikire”, n'iyindi iringaniye bati “Nimutugwire.”
9“Isirayeli we, wacumuyeuhereye igihe cy'i Gibeya, ni ko bakomeje kugirango intambara yabaye ku bakiranirwa b'i Gibeya itabageraho.
10Nzabahana uko nshaka, kandi abanyamahanga bazateranira kubarwanya, igihe bazaba baboshywe ku bicumurobyabo uko ari bibiri.
11“Efurayimu ni nk'ishashi yamenyerejwe, ikunda kuvunga ingano, ariko nzashyira ingiga y'igiti ku ijosi rye ryiza. Efurayimu nzamushyirahoumugenda hejuru, Yuda azarima, Yakobo na we azacoca.
12Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murimeimishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugezaigihe azaza akabavubiragukiranuka.
13Mwahinze gukiranirwa musarura ibibi, mwariye imbuto z'ibinyoma, kuko wiringiye imigambi yawe n'ubwinshi bw'intwari zawe.
14Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa, nk'uko Shalumaniyarimbuye i Betarubeliku munsi w'intambara, ubwoumubyeyi yavungaguranwaga n'abana be.
15Ni ko i Beteli muzagenzwa muzizeibibi byanyu bikabije. Mu musekeumwami wa Isirayeli azaba amaze kurimburwa rwose.