1Efurayimu angotesheje ibinyoma, n'inzu ya Isirayeli yuzuyeuburiganya, ariko Yuda we aracyatwarira Imana, niumunyamuravaku Uwera.
2Efurayimu yatunzwen'ibintu by'umuhohwe, kandi akurikiraumuyagaw'iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n'urugomo. Basezerana n'abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa.
3Uwiteka afiteurubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye n'imigenzereze ye, azamwitura ibihwanye n'ibyo yakoze.
4Yafashe agatsinsino ka mwene se bakiva mu nda ya nyina, amaze guhamayakiranije Imana.
5Niukuriyakiranije marayika aramutsinda, amwinginga arira. I Beteli ni ho yamubonye, ari ho yavuganiye natwe,
6ni we Uwiteka Imana Nyiringabo, ni izina ryibutsa abantu ko ari Uwiteka.
7Nuko garukiraImana yawe, komeza imbabazi no kutabera, kandi ujyeuhorautegereje Imana yawe.
8Efurayimu niumugenza, iminzani y'ubuhenzi iri mu ntoki ze, akunda guhenda.
9Efurayimu aravuga ati “Niukurinabayeumukire, nironkeyeubutunzi, mu mirimo yanjye yose ntibazambonaho ibibi byakwitwa ibyaha.”
10“Ariko ni jye Uwiteka Imana yawe,uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nzongera gutumauba mu mahema nko mu minsi y'ibirori byera.
11Navuganye n'abahanuzi ngwiza ibyerekanwa, mbwirira abantu mu kanwa k'abahanuzi mbaciriramo imigani.”
12Mbese i Galeyadi nta gukiranirwa kuhaba? Rwose ni abatagira akamaro. I Gilugalibatamba amapfizi, ibicaniro byabo bimeze nk'ibirundo by'amabuye ari hagati y'amayogi.
13Yakobo yahungiye mu gihugu cya Aramu, Isirayeli atenderaumugoreabaumushumba w'intama, kugirango abone uwo mugore.
14Uwiteka yavanye Isirayeli muri Egiputa abitegetseumuhanuzi, kandiumuhanuzi ni we wamurindaga.
15Efurayimu yarakaje Uwitekauburakari bukaze, ni cyo gituma amaraso ye azayabazwa, kandiumuvumoyavumyeumwami we azawumugarurira.