Hoz 13:1-15 BYSB2001 - Bible AI

1Iyo Efurayimu yavugagaabantu bahindagaumushyitsi, yishyize hejuru mu Bisirayeli ariko igihe acumujwe na Bāli yahereyeko arapfa.

2Noneho bahora barushaho gukoraibyaha, kandi biremeye ibishushanyo biyagijwe mu ifeza yabo, n'ibigirwamana bihimbiye, ibyo byose niumurimow'abanyamyuga. Bavuga ibyabyo bati “Reka abatamba abe ari bo basoma inyanaz'ibigirwamana.”

3Ni cyo gituma bazaba nk'igicu cyo mu ruturuturugitamuruka, kandi nk'ikime gitonyorotse hakiri kare, nk'umuramautumurwa ku mbuga na serwakira, cyangwa nk'umwotsi uva mu ziko.

4“Ariko ndi Uwiteka Imana yawe,uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nta yindi manauzamenya itari jye, kandiuretse jye nta wundi mukizaubaho.

5Nakumenye igihe wari mu butayu, mu gihugu gikakaye.

6Ukourwuri rwabo rwari ruri ni ko bahaze, barahaga maze imitima yabo yishyira hejuru, bituma banyibagirwa.

7Ni cyo gituma nzabamerera nk'intare, nzabategera mu nzira nk'ingwe,

8nzabatera meze nk'idubu yambuwe ibibwana byayo, nzacagagura inkanizo z'umutimawabo, kandi nzahabaconshomerera nk'intare y'ingore, inyamaswa z'inkazi zizabatanyagura.

9“Isirayeli we,uririmbuje kuko wangomeye kandi ari jye mutabazi wawe.

10Umwami wawe ari hehe, ngo agukirize mu miduguduyawe yose? Abacamanza bawe bari he, abo wakagaumwami n'ibikomangoma?

11Naguhayeumwami ndakaye, mukwaka mfiteumujinya.

12“Gukiranirwa kwa Efurayimu gukubiwehamwe, igicumurocye kirabitswe.

13Ibise by'umugoreuri ku nda bizamuzaho: niumwanautagiraubwenge kuko igihe cyo kuvukakigeze, ntaba akwiriye gutinda mu ngobyi.

14Nzakugura, ngukurehoamaboko akujyana ikuzimu, nzabacungura mbakize n'urupfu. Wa rupfu we, ibyago watezaga biri he? Nyamunsi we, kurimbura kwawe kuri he? Sinabona uko nibuza.

15Naho yakororokera muri bene se, iburasirazuba hazaturukaumuyaga, ari wo muyagaw'Uwitekauzamuka uva mu butayu, isōko ye izakama kandi iriba rye na ryo rizuma, bazasahuraububikobakuremoibintu byiza byose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>