Hoz 14:1-10 BYSB2001 - Bible AI

1“I Samariya hazagerekwaho igihano cyaho, kuko hagomeye Imana yaho: bazicishwa inkota; abana babo bato bazavungagurwa, kandi abagore babo batwite bazabafomoza.”

2Isirayeli we, garukiraUwiteka Imana yawe, kuko wagushijwe n'igicumurocyawe.

3Mujyane amagambo mugarukireUwiteka mumubwire muti “Udukurehogukiranirwa kose,utwakirane ineza maze tuzagutambire ishimwe ry'iminwa yacu.

4Abashuri ntibazadukiza, ntituzagendera ku mafarashi kandi ntabwo tuzongera kubwiraubukorikori bwakozwe n'amaboko yacu tuti ‘Muri imana zacu’, kuko impfubyi ari wowe zibonaho kugirirwa imbabazi.

5“Nzakiza gusubirainyuma kwabo, nzabakundaurukundo rutagabanije, kukouburakari nabumukuyeho.

6Nzamerera Isirayeli nk'ikime; azarabya nk'uburabyo, azashora imizi nk'i Lebanoni.

7Amashami ye azagaba, kandiubwiza bwe buzasan'ubw'igiti cy'umwelayo, n'impumuroye nk'i Lebanoni.

8Ababa mu gicucu cye bazagaruka, bazashibuka nk'ingano batohe nk'umuzabibu, impumuroyabo izaba imeze nka vino y'i Lebanoni.

9Efurayimu azavuga ati ‘Ndacyahuriyehe n'ibigirwamana kandi?’Narayumviye kandi nzayitaho, meze nk'umuberoshiutoshye, imbuto zawe ni jye ziturukaho.”

10Uziubwenge wese ni weuzitegereza ibyo,uUwitonda wese ni weuzabimenya, kuko inzira z'Uwiteka zitunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo, ariko abacumurabazazigwamo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>