1“Ariko iherezo,umubarew'Abisirayeliuzangana n'umusenyi wo ku nyanja,utabasha kugerwa habe no kubarika, kandi aho babwirirwaga ngo ‘Ntimuriubwoko bwanjye’, bazahabwirirwa ngo ‘Muri abana b'Imana ihoraho.’
2Kandi Abayuda n'Abisirayeli bazateranira hamwe, bitoranyirizeumutware umwe, kandi bazazamuka bave mu gihugu, kukoumunsi wa Yezerēliuzabaukomeye.
3“Ami we, mubwire abo muva inda imwe, nawe Ruhama, mubwire bashiki banyu muti
4‘Nimuburanena nyoko muburane’, kuko atariumugorewanjye nanjye sindiumugabowe, akureubumaraya mu maso he, n'ubusambanyi abukurehagati y'amabere ye,
5kugirango ntamwambikaubusaakamera nk'umunsi yavutseho, nkamuhindura nk'ikidaturwa, nkamugirank'igihugu cyumye kandi nkamwisha inyota.
6Kandi ntabwo nzagirira abana be imbabazi, kuko ari ibibyarwa
7nyina akaba yarigize maraya. Uwasamye inda yabo yakoze ibiteye isoni kuko yavuze ati: Nzikurikirira abakunzi banjye, abantunga mu byo ndya n'ibyo nywa, kandi bakampaubwoya bw'intama n'imigwegwe n'amavuta ya elayo n'ibyo kunywa.
8“Ni cyo gituma ngiye kuzitiza inzira ye amahwa, kandi nkubakauruzitiro kugirango atabona aho anyura.
9Azakurikira abakunzi be ariko ntazabashyikira, azabashaka ababure. Ni bwo azavuga ati ‘Henga nsubireku mugabowanjye wa mbere, kuko ibya mbere byandutiyeiby'ubu.’
10“Erega ntiyamenye ko ari jye wamutungaga mu myaka, na vino, n'amavuta ya elayo, nkamugwiriza izo feza n'izahabu bakoreshereje Bāli.
11Ni cyo kizatuma nisubizaimyaka yanjye mu isarura, na vino yanjye mu gihe cyayo, kandi nkamwamburaubwoya bw'intama bwanjye n'imigwegwe yanjye byari bikwiriye kwambikaumubiriwe.
12Kandi ubu ngiye kugaragariza imbere y'abakunzi beubushizi bw'isoni bwe, nta n'umweuzamunkura mu maboko.
13Nzamumaraho ibyamunezezaga byose, ibirori bye n'iby'imboneko z'ukwezi bye n'amasabato ye, n'amateraniro ye yera yose yategetswe.
14Kandi nzarimbura inzabibu ze n'imitini ye, ibyo yajyaga avuga ati ‘Ibi ni ingororano zanjye nahawe n'abakunzi banjye.’Nuko ibyo ngiye kubihindura ishyamba, biribwe n'inyamaswa.
15Nzamuhoraiminsi yamaze yosereza ibigirwamana bya Bāli imibavu, yambaye impeta zo mu matwi n'inigi, agakurikira abakunzi be naho jye akanyibagirwa.”Ni ko Uwiteka avuga.
16“Ni cyo gituma ngiye kumuhendahenda, mujyane mu kidaturwa mwurūre.
17Avuyeyonzamukomorera inzabibu ze, kandi igikombe cya Akori kizamuberairembo ry'ibyiringiro, kandi azaharirimbira nko mu gihe cy'ubukumibwe, nko mu gihe yazamukagaava mu gihugu cya Egiputa.”
18Uwiteka aravuga ati “Uwo munsiuzanyita Ishi,umugabowanjye, kandi ntuzongera kunyita Bāli,databuja.
19Nzakura mu kanwa ke amazina y'ibigirwamana bya Bāli, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwaukundi.
20“Uwo munsi nzasezerana n'inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n'ibisiga byo mu kirere n'ibikururukahasi, kandi nzavunagura imiheto n'inkota, n'intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro.
21Kandi nzakwishyingira ubeuwanjye iteka ryose. Niukurinzakwishyingira ubeuwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira.
22Ndetse nzakwishyingira ubeuwanjye nkubereyeumunyamurava, kandiuzamenya Uwiteka.”
23Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzitaba, nzitaba ijuru, na ryo rizitaba isi.
24Isi na yo izitaba imyaka, na vino n'amavuta ya elayo, kandi na byo bizitaba Yezerēli.
25Nzamubibaku isi, abeuwanjye, kandi nzababarirautabonye imbabazi. Nzabwira abatariubwoko bwanjye nti ‘Muriubwoko bwanjye’. Na bo bazavuga bati ‘Uri Imana yacu.’”