Hoz 4:1-19 BYSB2001 - Bible AI

1Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa Bisirayeli mwe. Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimoukuricyangwa kugiraneza, habe no kumenya Imana.

2Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba no gusambana, bagiraurugomokandi amaraso agasimbura andi maraso.

3Ni cyo kizatera igihugu kurirakandiugituyemowese akiheba, n'inyamaswa zo mu ishyamba na zo ni uko, n'ibisiga byo mu kirere, ndetse n'amafi yo mu nyanja azapfa.

4“Ariko ntihakagireumuntuubibuza. Ntihakagireubicyaha, kukoubwoko bwawe bumezenk'ababuranyaumutambyi.

5Kandiuzasitara ku manywa, n'umuhanuzi na we azasitarana nawe nijoro, kandi nzarimbura nyoko.

6“Ubwoko bwanjye burimbuwe buzizekutagiraubwenge. Ubwouretseubwenge, nanjye nzakurekawe kumberaumutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y'Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.

7“Uko bakomeje kugwira ni ko bagwije kuncumuraho. Ni cyo gitumaubwiza bwabo nzabuhindura nk'ibikoza isoni.

8Batungwan'ibyaha by'ubwoko bwanjye, kandi bararikira gukiranirwa kwabo.

9Uko bimeze kuri rubanda, ni ko bizaba no ku batambyi, nzabahanira imigenzereze yabo, mbīture n'imirimo bakoze.

10Bazarya be guhaga, bazakora iby'ubusambanyi be kugwira kuko baretse kwita ku Uwiteka.

11“Ubusambanyi na vino y'umuce, na vino y'ihira byicaumutima.

12Ubwoko bwanjye bugisha inama ikigirwamana cyabwo kibajwe mu giti, kandi inshyimbo yabwo ni yo ibuhanurira, kukoumutimaw'ubumaraya wabuyobeje, bukagenda busambana, bukareka Imana yabwo.

13Batambira ibitambo mu mpinga z'imisozi, bakoserereza imibavu ku dusozimunsi y'imyela n'imilebeni n'imyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya n'abageni banyu bagasambana.

14Sinzahanira abakobwa banyuubumaraya bwabo, habe n'abageni banyuubusambanyi bwabo, kuko abagaboubwabo bihererana n'abamaraya, kandi bagatambira ibitambo hamwe n'amahabara. Ni cyo gitumaubwoko butagiraubwenge buzarimbuka.

15“Nawe Isirayeli nukoraiby'ubumaraya,uramenyeudacumuzana Yuda, kandi ntimukajye i Gilugalicyangwa ngo muzamuke mujye i Betaveni, cyangwa ngo murahize Uwiteka Uhoraho.

16Kuko Isirayeli yagomye nk'ishashi itsimbaraye, noneho Uwiteka azabaragira nk'umwana w'intama uri ahantu hagari.

17Efurayimu yifatanije n'ibigirwamana nimumureke.

18Ibyo banywa birakarishye, bahora basambana, abatware be bakunda ibiteye isoni bisa.

19Inkubi y'umuyagayamutwaye mu mababa yayo, kandi bazakozwa isoni n'ibitambo byabo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>