1“Nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutegeamatwi namwe ab'inzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu y'umwami we wumve kukourubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipaumutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe.
2Kandi abo bagome bakabije kwica abantu, ariko nzabahana bose.
3Efurayimu ndamuzi kandi Isirayeli ntabasha kunyihisha, kuko wowe Efurayimu wakoze iby'ubumaraya, Isirayeli na we yariyanduje.
4“Imirimo yabo ntizareka bagarukiraImana yabo; kuko barimo imitima y'ubumaraya, ntibamenye Uwiteka.
5Isirayeli ashinjwa n'ubwibone bwe; ni cyo gituma Isirayeli na Efurayimu bazagushwano gukiranirwa kwabo, Yuda na we azasitarana na bo.
6Bazajyana imikumbi yabo n'amashyo yabo bajye gushaka Uwiteka ariko ntibazamubona, yitandukanije na bo.
7Bariganije Uwiteka kuko abana babyaye ari abanyamahanga, noneho hashizeukwezi bazatsembanwa n'ibyabo.
8“Muvugirize ihembe i Gibeya n'impanda i Rama, muvugirize induru i Betaveni. Reba inyuma yawe, Benyamini we.
9Efurayimu azahindukaumusakaku munsi wo guhanwa, namenyesheje imiryango ya Isirayeli ibizaba koko.
10“Ibikomangoma by'i Buyudabihwanye n'abimuraurubibirw'imirima, nzabasukahoumujinya wanjye nk'amazi.
11Efurayimu atwazwa igitugu, yaciwe intege n'urubanza, kuko yishimiraga gukurikiza amategeko y'abantu.
12Ni cyo gituma mereye Efurayimu nk'inyenzi, n'inzu ya Yuda nk'ikiboze.
13“Igihe Efurayimu abonye yuko arwaye, na Yuda ko yakomeretse, ni bwo Efurayimu yagiye Ashuri atuma ku mwami Yarebu, ariko ntazabasha kubavura, kandi ntazomora n'urugumarwanyu.
14Kuko nzamerera Efurayimu nk'intare, n'inzu ya Yuda nk'umugunzu w'intare. Jyeubwanjye nzatanyagura nigendere, nzajyanaumuhigokandi nta wuzawunyaka.
15“Nzagenda nisubirire iwanjye, kugezaubwo bazemera igicumurocyabo bagashaka mu maso hanjye, nibabona ibyago bizabatera kunshaka hakiri kare.”