1“Nimuze tugarukireUwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni weuzadukiza, ni we wadukubisekandi ni weuzatwomora.
2Azaduhembura tumazekabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye.
3Dushishikarire kumenya, tugireumwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk'umusekeutambika nta kabuza, azatuzahoameze nk'imvura, nk'imvura y'itumba isomyaubutaka.”
4“Yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugirante? Kuko ineza yanyu ari nk'igicu cyo mu ruturuturugitamuruka, kandi nk'ikime gitonyorotse hakiri kare.
5Ni cyo gituma nabahanishije abahanuzi. Nabicishije amagambo y'akanwa kanjye, kandi imanza nabaciriye zimeze nk'umucyoukwira hose.
6Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa.
7“Ariko bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye.
8I Galeyadi niumuduguduw'inkozi z'ibibi, hahindanijwe n'amaraso.
9Uko ibitero by'abambuzi biciraumuntu igico, ni ko igitero cy'abatambyi cyicira abantu mu nzira igana i Shekemu. Niukuribagiraubugambanyi.
10Mu nzu ya Isirayeli nabonyemo ikintu gishishana: aho ni houbumaraya bwa Efurayimu bwagaragariye, ni ho Isirayeli yandurijwe.
11“Kandi nawe Yudaurindirijwe isarura, igihe nzagarura abajyanywe ari imbohe bo mu bwoko bwanjye.