Hoz 7:1-16 BYSB2001 - Bible AI

1“Igihe nashakaga gukizaIsirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n'ubugomebw'i Samariya na bwo, kuko bakora iby'ibinyoma,umujurayinjira mu cyuho, kandi igitero cy'abambuzi kikamburiraku gasozi.

2Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye.

3“Banezerezaumwami gukiranirwa kwabo, n'ibikomangoma byishimira ibinyoma byabo.

4Bose ni abasambanyi, bameze nk'iziko ricanwemo n'umutetsi, areka gucanaiyo amaze gucugusairobe kugezaigihe rimaze gutubuka.

5Ku munsi w'ibirori by'umwami wacu ibikomangoma byatewe kurwara n'inzoga nyinshi banyoye,umwami na we aramburaukubokohamwe n'abakobanyi.

6Biteguje imitima yabo imeze nk'iziko mu gihe bubikiraga. Umutetsi wabo arasinzira agakesha ijoro, bwacya imigambi yabo ikagurumanank'umuriro.

7“Bose bashyushyenk'iziko, barya abacamanza babo, abami babo bose baraguye, nta n'umwe wo muri bountabaza.

8“Efurayimu yivanze n'ayandi moko, Efurayimu ni nk'umutsimaudahinduweugashyauruhande rumwe.

9Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n'imvi z'ibitarutaruntiyabimenya.

10Na Isirayeli ashinjwa n'ubwibone bwe, ariko ntibarakagarukiraUwiteka Imana yabo, ngo ibyo byose bitume bayishaka.

11Efurayimu ni nk'inuma y'injiji itagiraubwenge, batakira Egiputa bagahungira no muri Ashuri.

12Nibagenda nzabatega ikigoyi cyanjye, nzabamanura nk'ibisiga byo mu kirere, nzabahana nk'uko baburiwebari mu iteraniro ryabo.

13“Bazabona ishyano kuko bayembayembye nkababura. Nibarimbuke kuko bangomeye, nubwo nifuzagakubacungura barambeshyeye.

14Kandi ntibantakiye banyerekejehoumutima, ahubwo baborogera ku mariri yabo. Ikibatera guteranira hamwe niukurya no kunywagusa, ariko jye barangomera.

15Nubwo nabigishije ngakomeza amaboko yabo, ariko bajya inama zo kungirira nabi.

16Barahindukira, ntibahindukirira Isumbabyose, bameze nk'umuhetow'igifuma. Ibikomangoma byabo bizarimbuzwa inkota bazizeurugomorw'ururimirwabo. Ni cyo kizatuma basekerwa mu gihugu cya Egiputa.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>