1“Shyira impanda mu kanwa! Azaza nk'igisiga agwireurusengero rw'Uwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica n'amategeko yanjye.
2Bazantakira bati ‘Mana yacu twebwe Abisirayeli, turakuzi.’
3Isirayeli yataye ibyiza, na weumwanzi azamuhiga.
4“Bimitse abami ntabitegetse, bishyiriyeho ibikomangoma ntabizi, biremeye ibigirwamana mu ifeza yabo n'izahabu yabo, bituma bacibwa.
5Inyana yawe Samariya we yarayanze,uburakari bwanjye bubagurumanaho. Bazahereza he banga gukurwahourubanza?
6Kuko iyonyana ikomoka ku Bisirayeli si Imana nyakuri, kuko ari indemano y'umukozi. Niukuriinyana y'i Samariya izavunagurika.
7Babibyeumuyagabazasarura serwakira. Nta masaka azeza, ishaka ntirizavamo ifu, kandi naho yavamo abanyamahanga ni bo bazayiyongobereza.
8Abisirayeli barayongobejwe, ubu bari mu banyamahanga bameze nk'ikibindi kigawa na bose,
9kuko bazamutse bakajya muri Ashuri nk'imparage iriukwayo, Efurayimu yiguriyeabakunzi.
10Niukurinaho bahongera abanyamahanga, ngiye kubateza ayo mahanga kandi bazatuba bidatinze, ku bw'umutwaroumwami w'ibikomangoma azabakorera.
11“Kuko Efurayimu yagwijije ibicaniro byo gukoraibyaha, ibyo bicaniro ni byo byamubereye icyaha.
12Naho namwandikira iby'amategeko yanjye nkageza ku bihumbi icumi, yayareba nk'ikintu cy'inzaduka.
13Ibitambo bantambirira babitambira kugirango bibonere inyama zo kwirira, ariko Uwiteka ntabwo yemera ibyo. Noneho azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo, bazasubiramuri Egiputa.
14“Isirayeli yibagiwe Umuremyi we kandi yiyubakiye amanyumba, na Yuda yigwirije imiduguduigoswe n'inkike z'amabuye, ariko nzamutwikira imidugudu, ntwike n'ibihome byayo.”