1Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nk'abanyamahanga, kuko waretse Imana yawe,ukajya gusambanaukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahuriraingano.
2Ariko ibiri ku mbuga no mu mivure ntibizabatunga, kandi bazaheba na vino y'ihira.
3Ntibazatura mu gihugu cy'Uwiteka, ahubwo Efurayimu azasubiramuri Egiputa, kandi bazarira ibyokurya bihumanya muri Ashuri.
4Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nk'ibyokurya by'abirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu y'Uwiteka.
5Muzakora iki ku munsi wo guterana kwera, no ku munsi w'ibirori by'Uwiteka?
6Kuko dore bahunze kurimbuka, ariko Egiputa hazabakira, na ho i Mofu hazabahamba. Ibintu byabo binezeza by'ifeza bizarengwaho n'igisura, n'amahwa azamera mu ngo zabo.
7Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhōrwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabayeumupfu, n'uhanzweho n'umwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, n'ukoubwanzi bwawe bugwiriye.
8Efurayimu niumurinzi uhēza Imana yanjye:ubukirabategesha inyoni butezwe ku nzira zose, ahoumuhanuzi anyura,urwango rwabo ruramukurikirana no mu nzu y'Imana ye.
9Biyanduje bishayishije nko mu gihe cy'i Gibeya, izibuka gukiranirwa kwabo, izabahanira ibyaha byabo.
10“Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nk'inzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruzanababonye bameze nk'imbuto z'umutinimuto z'umwimambere, ariko bagiye i Bāli y'i Pewori biyeguriraibiteye isoni, baba babi bikabije nk'ikigirwamana bakunze.
11Na we Efurayimuubwiza bwe buzagurukank'inyoni: nta wuzabyara, nta wuzatwita kandi nta wuzasama inda.
12Naho barera abana babo, nzababambura he kugiraumuntuusigara, ndetse bazabona ishyano igihe nzabarekera!
13“Uko nabonye i Tiro hameze ni ko nabonye Efurayimu, atuye nk'imbuto yatewe aheza, ariko Efurayimu na we, abana be azabashyiraumwicanyi.”
14Uwitekaubahane. Ugiye kubahanisha iki? Ubahanishe gukuramoinda n'amabere yagonesheje.
15“Ububi bwabo bwose bwagaragariye i Gilugali, ni ho nabangiye. Nzabirukanamu nzu yanjye mbahoyeububibw'ibyo bakoze, sinzongera kubakundaukundi, ibikomangoma byabo byose ni abagome.
16Efurayimu yaraciwe, imizi yabo yarumye ntibazera imbuto. Niukurinaho babyara, nzica imbuto ziturukamu nda zabo z'inkoramutima.”
17Imana yanjye izabica kuko batayumviye, kandi bazarorongotanira mu mahanga yose.