1Ubwo bwoko buritotomba, Uwiteka yumva ko ari bibi. Abyumviseuburakari bwe burakongezwa,umurirow'Uwiteka wicāna muri bo,ukongora abo ku iherezo ry'amagando yabo.
2Abantu batakira Mose, asenga Uwiteka uwo murirourazima.
3Aho hantu bahita Tabera, kukoumurirow'Uwiteka wicānye muri bo.
4Abanyamahanga y'ikivange bari hagati y'Abisirayeli batangira kwifuza, Abisirayeli na bo bongera kurira, baravuga bati “Ni ndeuzaduha inyama zo kurya?
5Twibutse ya mafi twariragaubusatukirimuri Egiputa, n'amadegede n'amapapayi, n'ubutunguru bw'ibibabi by'ibibati n'ubutunguru bw'ibijumba, n'udutungurucumu.
6Ariko none turumye nta cyo dufite, nta kindi turebakitari manu.”
7Manu iyo yasaga n'utubutotw'ibyatsi byitwa gadi, ishusho yayo yasaga n'iy'ubushishi buva ku giti bwitwa budola.
8Abantu barazereraga bakayiteranya, bakayisya cyangwa bakayisekura, bakayiteka mu nkono bakayihinduraudutsima. Kuryoha kwayo kwari nk'uk'udutsima twavuganywe n'amavuta ya elayo.
9Ikime nijoro cyatonda aho babambye amahema, manu igatondana na cyo.
10Mose yumva abantu barira,umuntu wese arirana n'inzu ye barira mu miryango y'amahema yabo. Uburakari bw'Uwiteka bukongezwa cyane, bibabaza Mose.
11Mose abwira Uwiteka ati “Ni iki gitumaugirira nabiumugaragu wawe? Ni iki kimbujijekukugirirahoumugisha,ukanyikoreza aba bantu bose houmutwaro?
12Nasamye inda y'ubu bwoko bwose se, ni jye wababyaye kountegeka kubaterura, nkabatengamatira mu gituza, nk'ukoumureziw'umugaboatengamatiraumwana wonka, nkabajyana mu gihugu wasezeranije ba sekuruza?
13Nakura he inyama zo kugaburiraubu bwoko bwose, ko bandirira imbere bati ‘Duhe inyama tuzirye’?
14Sinabasha guhekaubu bwoko bwose jyenyine, kuko buremereye simbushobore.
15Nibaungenza uty ndakwingize nyica mveho, niba nkugiriyehoumugisha ne kubonaibyago byanjye.”
16Uwiteka abwira Mose ati “Nteraniriza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b'Abisirayeli, abo uzi ko ari abakuru b'abantu koko n'abatware babo,ubazane ku ihema ry'ibonaniro bahagararaneho nawe.
17Nanjye ndi bumanuke mvuganireyo nawe, nende ku Mwukaukurihomubashyireho. Na bo bazajya bahekana nawe uwo mutwaro w'abantu, we kuwuhekawenyine.
18Kandi bwira abantu uti: Mwiyerezeumunsi w'ejo kandi muzarya inyama, kuko muririye ku matwi y'Uwiteka mukavuga muti ‘Ni ndeuzaduha inyama zo kurya, ko twari tumereye neza muri Egiputa?’Ni cyo gitumye Uwiteka azabaha inyama mukazirya.
19Ntimuzaziryaumunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri,
20ahubwo muzaziryaukwezi kose mugezeaho zizabatungukiramu mazuru zikababihira, kuko mwanze Uwiteka uri muri mwe, mukamuririra imbere muti ‘Twaviriye iki muri Egiputa?’”
21Mose aramusubizaati “Ubwoko ndi hagati ni abagabo bigenzauduhumbi dutandatu, umva kouvuzeuti ‘Nzabaha inyama baziryeukwezi kose.’
22Bazababagira imikumbi n'amashyo byo kubahaza? Cyangwa amafi yo mu nyanja yose azabateranirizwa yo kubahaza?”
23Uwiteka abwira Mose ati “Mbese amaboko y'Uwiteka abaye magufi? Noneurareba yuko ijambo ryanjye rigusohorera, cyangwa ritagusohorera.”
24Mose arasohoka abwira abantu ayo magambo y'Uwiteka, kandi ateranya abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b'abantu, abagotesha ihema ryera.
25Uwiteka amanukiramuri cya gicu avuganana we, yenda ku Mwukaumuriho, amushyira kuri abo bakuru uko ari mirongo irindwi. Nuko Umwuka abaguyehobarahanura, bagarukiriza aho.
26Maze mu ngando zabo hasigara abagabo babiri, umwe yitwa Eludadi, undi yitwa Medadi. Umwuka abagwaho, kandi bari mu mubarew'abanditswe ariko batavuye aho ngo bajye ku ihema ryera, bahanuriraaho mu ngando.
27Umuhungu w'umusoreagenda yiruka abwira Mose ati “Eludadina Medadi barahanuriramu ngando.”
28Yosuwa mwene Nuni, wariumufasha wa Moseuhereye mu busorebwe, aramubwira ati “Databuja Mose, babuze.”
29Mose aramubazaati “Ni jyeurwaniye ishyaka? Icyampa ab'ubwoko bw'Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho Umwuka we!”
30Mose asubirana mu ngando n'abakuru ba Isirayeli.
31Umuyagauturukaku Uwiteka,uzanainturumbutsi zivuye ku nyanja,uzigusha aho babambye amahema n'impande zose, zigeza ahoumuntu yagendaurugendo rw'umunsi umwe, ikirundo cyazo kireshya n'intambwe enye z'intoki.
32Abantu barahaguruka, biriza uwo munsi bazitoragura bakesha ijoro, biriza n'undi munsi. Uwatoraguye nke aba atoraguye homeru cumi. Bazanika hose impande zose z'ingando zabo.
33Inyama bakizishinze amenyo bataramara kuzitapfuna,uburakari bw'Uwiteka bukongerezwa abantu, abatera mugigaikomeye cyane.
34Aho hantu bahita Kiburotihatava, kuko ari ho bahambye abifuzaga.
35Abantu bahagurukai Kiburotihatava bajya i Haseroti, bahamara iminsi.