1Uwiteka abwira Mose ati
2“Tuma abantu batate igihugu cy'i Kanāni, icyo mpa Abisirayeli. Ukureumuntu mu muryango wa ba sekuruzawose,umuntu wese ariumutware wabo.”
3Mose abatuma ari mu butayubwa Parani, uko Uwiteka yategetse. Abo yatumye bose bari abatware b'Abisirayeli.
4Aya ni yo mazina yabo:
Mu muryango wa Rubenihatumwa Shamuwa mwene Zakuri.
5Mu muryango wa Simiyoni hatumwa Shafati mwene Hori.
6Mu muryango wa Yuda hatumwa Kalebu mwene Yefune.
7Mu muryango wa Isakari hatumwa Igalu mwene Yosefu.
8Mu muryango wa Efurayimu hatumwa Hoseya mwene Nuni.
9Mu muryango wa Benyamini hatumwa Paluti mwene Rafu.
10Mu muryango wa Zebulunihatumwa Gadiyeli mwene Sodi.
11Mu muryango wa Yosefu, ni wo muryango wa Manase, hatumwa Gadi mwene Susi.
12Mu muryango wa Dani hatumwa Amiyeli mwene Gemali.
13Mu muryango wa Asheri hatumwa Seturi mwene Mikayeli.
14Mu muryango wa Nafutalihatumwa Nakibi mwene Vofusi.
15Mu muryango wa Gadi hatumwa Geweli mwene Maki.
16Ayo ni yo mazina y'abantu Mose yatumye gutataicyo igihugu. Mose yita Hoseya mwene Nuni, Yosuwa.
17Mose abatuma gutataigihugu cy'i Kanāni, arababwira ati “Muzamukiremuri iyi nzira ica i Negebu, muzamuke mu gihugu cy'imisozi miremire.
18Mutateigihugu mumenye uko kimeze, n'abantu bagituyemomumenye yuko ari abanyamaboko cyangwa ari abanyamaboko make, kandi yuko ari bake cyangwa ari benshi,
19n'igihugu batuyemoyuko ari cyiza cyangwa ari kibi, n'imidugudubatuyemouko imeze, yuko itagoteshejwe inkike z'amabuye cyangwa izigoteshejwe,
20n'ubutakabw'icyo gihugu uko bumeze, yuko bwera cyangwa burumba, kandi yuko igihugu kirimo ibiti cyangwa bitarimo. Mushireubwoba muzaneku mbuto z'icyo gihugu.”Icyo gihe cyari igihe inzabibu za mbere zihishiriza.
21Nuko barazamuka batata icyo gihugu bahereye mu butayubwa Zini, bageza i Rehobu ihereranye n'urugabano rw'i Hamati.
22Barazamuka banyura Negebu, bagera i Heburoni, Abānaki na Ahimani na Sheshayi na Talumayibari bariyo. Heburonihamaze imyaka irindwi hubatswe, Sowani yo muri Egiputa irubakwa.
23Bagera mu gikombe cya Eshikoli, batemayo ishami ririho iseri rimwe ry'inzabibu, abantu babiri bariheka ku giti, kandi bazana ku makomamanga no ku mbuto z'imitini.
24Aho hantu hitirwa igikombe cya Eshikoli iryo seri Abisirayeli batemyeyo.
25Bamaze gutataigihugu, bagaruka hashize iminsi mirongo ine.
26Basohoye basanga Mose na Aroni n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose i Kadeshi mu butayubwa Parani, bababwirana n'iteraniro ryose ibyo babonye, babereka za mbuto z'igihugu.
27Batekerereza Mose bati “Twageze mu gihugu wadutumyemo, niukurikoko ni icy'amata n'ubuki, ngizi imbuto zacyo.
28Ariko abantu bagituyemoni abanyamaboko, kandi imiduguduyabo igoteshejwe inkike z'amabuye, kandi ni minini cyane, kandi twabonyeyo Abānaki.
29Abamaleki batuye mu gihugu cy'i Negebu, Abaheti n'Abayebusi n'Abamori batuye mu misozi, Abanyakanāni batuye ku Nyanja no mu bibaya bya Yorodani.”
30Kalebu ahoreza abantu imbere ya Mose, ati “Tuzamuke nonaha tuhahindūre, kuko tubasha rwose kuhatsinda.”
31Maze abantu bari bajyanye na we baravuga bati “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu, kuko baturusha amaboko.”
32Babarira Abisirayeli inkuru y'incamugongo y'igihugu batase, bati “Igihugu twanyuzemotugitata ni igihugu cy'umwiryane, kandi abantu twakibonyemo bose ni barebare.
33Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abānaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk'inzige, na bo bakabona tumezenka zo.”