1Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka, abantu iryo joro bararira.
2Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti “Iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu!
3Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu, kugirango tuhicirwe n'inkota? Abagore bacu n'abana bacu bazaba iminyago, ikiruta si uko twasubiramuri Egiputa?”
4Baravuganabati “Twishyirirehoumugabadusubiremuri Egiputa.”
5Maze Mose na Aroni bikubitira hasi bubamye, imbere y'iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryari riteraniye aho.
6Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubarew'abatase icyo gihugu, bashishimura imyenda yabo,
7babwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose bati “Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane.
8Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy'amata n'ubuki.
9Icyakora ntimugomere Uwiteka kandi ntimutinye bene icyo gihugu: tuzabarya nk'imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu, ntimubatinye.”
10Iteraniro ryose ritegeka ko babicisha amabuye. Mazeubwiza bw'Uwiteka bubonekera Abisirayeli bose buri mu ihema ry'ibonaniro.
11Uwiteka abwira Mose ati “Ubu bwoko buzageza he kunsuzugura? Buzageza he kutanyizezwa n'ibimenyetso byose nakoreye hagati muri bo?
12Ndabateza mugiga, mbakurehoumwandu wabo, nkugireubwoko bubarutaubwinshi, bubarusha amaboko.”
13Mose abwira Uwiteka ati “Abanyegiputa bazabyumva, kuko wakuje ubu bwoko muri bo amaboko yawe,
14babibwire bene icyo gihugu. Barumvise yuko wowe Uwiteka uri hagati muri ubu bwoko, kuko wowe Uwitekaubonwa n'amaso, kandi igicu cyawe gihagarara hejuru yabo,ukajya imbere yabo uri mu nkingi y'igicu ku manywa, no mu nkingi y'umurironijoro.
15None niwica ubu bwoko nk'umuntu umwe, amahanga yumvise inkuru yawe azavuga ati
16‘Uwiteka yananiwe kujyana ubwo bwoko mu gihugu yarahiye ko azabuha, icyo ni cyo cyatumye abwicira mu butayu.’
17None imbaraga z'umwami wanjye ziyerekane ko ari nyinshi nk'uko wavuze uti
18‘Uwiteka atinda kurakara, afite kugiraneza kwinshi, ababarira gukiranirwa n'ibicumuro, ntatsindishiriza na hato abo gutsindwa, ahōra abana gukiranirwa kwa ba se akageza ku buzukuruzan'ubuvivi.’
19Babarira gukiranirwa k'ubu bwoko nk'uko imbabazi zawe ari nyinshi, nk'uko wabubabariragauhereye igihe baviriye mu Egiputaukageza ubu.”
20Uwiteka aramubwira ati “Ndabababariye nk'ukounsabye.
21Ariko niukurindahiye guhoraho kwanjye n'uko isi yose izuzuraicyubahiro cy'Uwiteka,
22kuko abo bantu bose babonye icyubahiro cyanjye n'ubwiza bwanjye, n'ibimenyetso nakoreye muri Egiputa no mu butayu, bakangerageza ibi bihe uko ari icumi ntibanyumvire.
23Niukurintibazabona igihugu narahiye ba sekuruzako nzakibaha, nta n'umwe wo mu bansuzuguyeuzakibona,
24keretseumugaragu wanjye Kalebu, kuko yari afite undi mutima, agakurikira uko muyobora muri byose, nzamujyana mu gihugu yagiyemo,urubyaro rwe ruzakigira gakondo.
25Abamaleki n'Abanyakanāni batuye muri kiriya gikombe, ejo muzahindukiremusubiremu butayumu nzira ijya ku Nyanja Itukura.”
26Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
27“Nzageza he kwihanganira iri teraniro ribi rinyitotombera? Numvise kwitotomba kw'Abisirayeli banyitotombera.
28Babwire uti ‘Uwiteka aravuga ati: Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiyemu matwi yanjye.
29Intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu: ababazwe mwese, abamaze imyaka makumyabiri n'abayisāgije mwese mwanyitotombeye.
30Niukurintimuzajya mu gihugu narahirishije kumanikaukubokoyuko nzabatuzamo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.
31Ariko abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, abo ni bo nzakijyanamo bamenye igihugu mwanze.
32Ariko mwe, intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu.
33Kandi abana banyu bazamara imyaka mirongo ine baragira amatungo mu butayu, bazagendana igihano cyo kurarikira kwanyu kwinshi, bageze aho imibiri yanyu izaba irimbukiyemu butayu.
34Nk'uko iminsi ingana mwatatiyemo icyo gihugu uko ari mirongo ine,umunsiuzahwana n'umwaka. Ni yo muzamara murihoigihano cyo gukiranirwa kwanyu kwinshi uko imyaka ari mirongo ine, kandi muzamenya ko nabahindutse.’
35Jyewe Uwiteka ndabivuze: sinzabura kugenza ntyo iri teraniro ribi ryose riteraniye kundwanya. Bazarimbukiramuri ubu butayu, ni mo bazapfira.”
36Ba bagabo Mose yatumye gutataicyo gihugu, bakagaruka bakabara inkuru y'incamugongo yacyo, bigatuma iteraniro ryose rimwitotombera,
37abo bagabo babaze inkuru y'incamugongo y'icyo gihugu, bicirwa na mugigaimbere y'Uwiteka.
38Ariko Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune, aba ari bo barokoka mu bagiye gutataicyo gihugu.
39Mose abwira Abisirayeli bose ya magambo, abantu barababara cyane.
40Bazinduka kare mu gitondo, bazamukaumusozibawujya mu mpinga, bati “Dore turi hano, turazamuka tujya aho Uwiteka yasezeranije kuduha, twakoze icyaha.”
41Mose arababwira ati “Mucumuriraiki itegeko ry'Uwiteka? Icyo mukorantikiri bugende neza.
42Ntimuzamuke kuko Uwiteka atari hagati muri mwe, mutaneshwa n'ababisha banyu.
43Muri busangeyo Abamaleki n'Abanyakanāni mwicwe n'inkota. Kuko mwasubiyeinyuma ntimukurikire uko Uwiteka abayobora, biri butumeUwiteka atabana namwe.”
44Maze bo barabisuzugura, barazamuka ngo bajye mu mpinga y'umusozi, ariko isanduku y'Isezerano ry'Uwiteka, na Mose, ntibava aho babambye amahema.
45Maze Abamaleki bamanukanan'Abanyakanāni batuye kuri uwo musozi, barabanesha baraboreza, babageza i Horuma.