1Uwiteka abwira Mose ati
2“Bwira Eleyazari mwene Aroniumutambyi, akure ibyotero byabo mu muriroubatwitse, naweuseseumurirowo muri byo hariya, kuko ibyo ari ibyera.
3Ibyotero by'abo banyabyaha bacumuriyeubugingo bwaboubwabo, babicuremoibisate byo gutwikira igicaniro, kuko babituriyeho Uwiteka. Ni cyo gitumye biba ibyera, kandi bizabere Abisirayeli ikimenyetso.”
4Eleyazariumutambyi yenda ibyotero by'imiringa abatwitswe baturiyeho, babicuramoigitwikirizo cy'igicaniro
5cyo kuberaAbisirayeliurwibutso, kugirango hatagiraumuntuutarimu rubyaro rwa Aroni wigirira hafi koserezaumubavuimbere y'Uwiteka. Atamera nka Kōra n'abafatanije na we. Eleyazari abikora uko Uwiteka yamutegekeye mu kanwa ka Mose.
6Bukeyebwaho, iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti “Mwishe abantu b'Uwiteka.”
7Iteraniro riteraniye kugomera Mose na Aroni, bareba berekeje ihema ry'ibonaniro, babona cya gicu kiritwikiriye,ubwiza bw'Uwiteka buraboneka.
8Mose na Aroni bajya imbere y'ihema ry'ibonaniro.
9Uwiteka abwira Mose ati
10“Nimuhagurukemuve muri iri teraniro ndirimbure mu kanya gato.”
Bikubitahasi bubamye.
11Mose abwira Aroni ati “Enda icyotero cyawe,ukureumuriroku gicanirouwugishyiremo,uwushyirehoumubavu,ukijyane vuba mu iteranirourihongerere, kukoumujinyauturutse ku Uwiteka, mugigaigatangira gutera.”
12Aroni abyenda uko Mose amubwiye, arirukanka ajya mu iteraniro hagati, asanga mugigaitangiye guteramu bantu, ashyiraumubavuku muriro, ahongerera abantu.
13Ahagarara hagati y'intumbi n'abazima, mugigairashira.
14Abishwe na mugigaiyo, bari abantu inzovu n'ibihumbi bine na magana arindwi,utabariyemo abicishijwe n'ibya Kōra.
15Aroni asubiraaho Mose ari ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, mugigairashira.
16Uwiteka abwira Mose ati
17“Bwira Abisirayeli baguhe inkoni,umuryango wa ba sekuruzawoseuvemoinkoni imwe, zitangwe n'abatware babo bose nk'uko amazu ya ba sekuruzaari, inkoni zose zibe cumi n'ebyiri, wandike izina ry'umuntu wese ku nkoni ye.
18Wandike n'izina rya Aroni ku nkoni y'Abalewi, kuko hazaba inkoni imwe y'umutware w'amazu ya ba sekuruzawese.
19Uzibike mu ihema ry'ibonaniro imbere y'Ibihamya, aho mbonanira namwe.
20Uwo nzatoranya inkoni ye izarabya, maze imbere yanjye mare kwitotomba Abisirayeli babitotombera.”
21Mose abibwira Abisirayeli, abatware babo bose bamuha inkoni,umutware wese amuha inkoni nk'uko amazu ya ba sekuruzaari, zose ziba cumi n'ebyiri, inkoni ya Aroni iba mu zabo.
22Mose abika izo nkoni imbere y'Uwiteka mu ihema ry'Ibihamya.
23Bukeyebwaho Mose yinjira mu ihema ry'Ibihamya, asanga inkoni ya Aroni yatangiwe inzu ya Lewi irabije, ipfunditseuburabyo, isambuye, imeze indōzi zihishije.
24Mose asohora izo nkoni zose zari imbere y'Uwiteka, azishyira Abisirayeli bose barazitegereza,umuntu wese yenda inkoni ye.
25Uwiteka abwira Mose ati “Subizainkoni ya Aroni imbere y'Ibihamya, ibikirwe kuba ikimenyetso kigomōra abagome, kugirangoumareho kunyitotombera kwabo badapfa.”
26Uko abe ari ko Mose agenza, uko Uwiteka yamutegetse abe ari ko agenza.
27Abisirayeli babwira Mose bati “Dore turarimbuka, turapfuye, twese turapfuye.
28Uwigiye hafi wese,uwigiye hafi y'ubuturobw'Uwiteka arapfa. Mbese twese turi abo kurimbuka?”