Ibar 18:1-32 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka abwira Aroni ati “Wowe n'abana bawe n'inzu ya so muzagibwaho no gukiranirwa kw'iby'Ahera, wowe n'abana bawe muzagibwaho no gukiranirwa k'ubutambyi bwanyu.

2Kandi bene wanyuumuryango wa Lewi,umuryango wa sogokuruza,ubigizanye hafi yawe bafatanywe nawe bagukorere. Ariko wowe n'abana bawe muri kumwe, mujye muba imbere y'ihema ry'Ibihamya.

3Bajye bitondera ibyoubategeka n'ibikwiriye gukorerwa iby'ihema ryera byose. Ariko ntibakigire hafi y'ibintu by'Ahera n'igicaniro badapfa, namwe mudapfa.

4Bafatanywe nawe, bajye bitondera ibikwiriye gukorerwa ihema ry'ibonaniro, imirimo y'ihema ryera yose,utariuwo muri bo ntakigire hafi yanyu.

5Namwe mujye mwitondera ibikwiriye gukorerwa Ahera n'igicaniro, kugirangoumujinyautongera kuba ku Bisirayeli.

6Nanjye dore nakuye bene wanyu Abalewi mu Bisirayeli bandi, ni impano mwahawe kuko baherewe Uwiteka gukoraimirimo y'ihema ry'ibonaniro.

7Wowe n'abana bawe muri kumwe mujye mwitondera imirimo y'ubutambyi bwanyu ku by'igicaniro byose, no ku byo hirya y'umwendaukingiriza Ahera cyane, iyo abe ari yo mirimo mujya mukora. Mbahayeubutambyi houmurimow'impano,utariuwo muri mweuzigira hafi azicwe.”

8Uwiteka abwira Aroni ati “Ubwanjye nkurindishije amaturo yanjye yererejwe yo mu by'Abisirayeli banyereza byose: ni wowe n'abana bawe mbihereye kuko mwasīzwe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka.

9Ibi bizaba ibyawe byo mu byera cyane bidakongorwa n'umuriro: ituro ryabo ryose n'igitambo cyabo cyose, n'ituro ryabo ry'ifu ryose, n'igitambo cyabo gitambirwa ibyaha cyose, n'igitambo cyabo gikurahourubanza cyose. Ibyo bazantura, bijye biba ibyera cyane, kugirango bibe ibyawe n'abana bawe.

10Ujye ubirīra ahantu hera cyane,umuhungu wese wo muri mwe ajye abiryaho, bikubereibyera.

11“Kandi ibi ni ibyawe: amaturo Abisirayeli bazerereza yose n'ayo bazazunguza yose, nyaguhanye n'abahungu bawe n'abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Udahumanye wese wo mu b'inzu yawe ajye ayaryaho.

12“Imiganura bazazanira Uwiteka, ibirushaho kuba byiza by'amavuta ya elayo n'inzabibu n'impeke, ni wowe nyihaye.

13Ibibanza kwera byo mu myaka y'igihugu cyabo yose bazazanira Uwiteka, bijye biba ibyawe. Udahumanye wese wo mu b'inzu yawe ajye abiryaho.

14“Ituro ryose riturwa burundu rizabe iryawe.

15“Uburizabwose bw'ibifiteumubiribyose bazatura Uwiteka, ubw'abantu n'ubw'amatungo bujye bubaubwawe, arikouburizabw'abantu ntukabure kubucungurisha, n'ubw'amatungo azira na bwo ujyeubucungurisha.

16Ibikwiriye gucungurwa, ujyeubicungurisha bihereye ku kwezi bivutse, bicunguzwe igicirouzacira cya shekeli eshanu zigezwe ku y'Ahera, ari yo gera makumyabiri.

17Arikouburizabw'inka cyangwa ubw'intama cyangwa ubw'ihene ntukabucungurishe, ubw'izo niubwera. Ujyeumisha amaraso yabwo ku gicaniro, woseurugimbu rwabwo rube igitambo gikongorwa n'umuriro, cy'umubabweuhumuriraUwiteka neza.

18Inyama zabwo zijye zibaumwanya wawe, nk'uko inkoro izunguzwa n'urushyirw'ukubokorw'iburyo ariumwanya wawe.

19“Ibyererezwa byose byo mu byera Abisirayeli bazatura Uwiteka, mbiguhanye n'abahungu bawe n'abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Ni isezerano risezeranishwaumunyu, rizahamira iteka imbere y'Uwiteka, risezeraniwe wowe n'urubyaro rwawe.”

20Kandi Uwiteka abwira Aroni ati “Ntuzagire gakondo mu gihugu cy'Abisirayeli, ntuzagireumugabane muri bo, ni jye mugabane wawe na gakondo yawe mu Bisirayeli.

21“Abalewi dore mbahaye kimwe mu icumi cya byose kizatangwa n'Abisirayeli, kibe gakondo yabo. Nkibahembeye imirimo bakora yo mu ihema ry'ibonaniro.

22Uhereye none Abisirayeli ntibakigire hafi y'ihema ry'ibonaniro, batagibwaho n'icyaha bagapfa.

23Ahubwo Abalewi abe ari bo bakora imirimo y'ihema ry'ibonaniro, abe ari bo bagibwaho no gukiranirwa kwabo. Iryo ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, kandi Abalewi ntibazagire gakondo mu Bisirayeli.

24Kuko kimwe mu icumi kizatangwa n'Abisirayeli bakagitura Uwiteka ho ituro ryererejwe, ngihaye Abalewi ho gakondo. Ni cyo gitumye mbabwira yuko batazagira gakondo mu Bisirayeli.”

25Uwiteka abwira Mose ati

26“Kandi bwira Abalewi uti ‘Nimukoresha Abisirayeli kimwe mu icumi mbahaye kubakoresha ngo kibe gakondo yanyu, mujye mugikurahoituro muturaUwiteka muryerereza, ribe kimwe mu icumi cy'icyo gice cya cumi.

27Iryo turo ryererejwe muturarizababarwaho nk'aho ari imyaka y'impeke yo ku mbuga muhuriraho, cyangwa ibyuzuyeumuvuremwengeramo vino.

28Uko abe ari ko mujya muturaUwiteka ituro ryererejwe, murikuye kuri kimwe mu icumi cya byose, icyo mukoresha Abisirayeli. Mujye muha Aroniumutambyi ituro ryererejwe murikuriyeho Uwiteka.

29Mu byo muhabwa byose, abe ari mo mujya mukuraamaturo yererejwe yose mutureUwiteka, mu birushaho kuba byiza abe ari mo mukuraigice cyabyo cyo kwezwa.’

30“Ubabwire uti ‘Nimumaragukuramoibirushaho kuba byiza mukabitura ho ituro mwerereza, ibisigaye byo muri icyo kimwe mu icumi bizabarwa ku Balewi, nk'ibyo biyejereje bivuye ku mbuga bahuriraho no mu mivure bengeramo vino.

31Mujye mubīrira aho mushatse hoseubwanyu n'ab'amazu yanyu, kuko ari ibihembo byanyu muhemberwa imirimo mukoramu ihema ry'ibonaniro.

32Ntimuzashyirishwaho icyaha na byo, nimumarakubikuramoibirushaho kuba byiza, mukabitura ho ituro mwerereza, kandi muzabamutononnye ibyera byatuwe n'Abisirayeli ngo mupfe.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>