Ibar 20:1-29 BYSB2001 - Bible AI

1Iteraniro ry'Abisirayeli ryose rigera mu butayubwa Zini mu kwezi kwa mbere, ubwo bwoko bugumai Kadeshi, Miriyamu agwayo, barahamuhamba.

2Iteraniro ribura amazi, bateranira kugomera Mose na Aroni.

3Abantu batonganya Mose, baramubwira bati “Iyaba twarapfuye ubwo bene wacu bapfiraga imbere y'Uwiteka!

4Kandi mwazaniye iki iteraniro ry'Uwiteka muri ubu butayu, ngo dupfiremo n'amatungo yacu?

5Mwadukuriyeiki muri Egiputa mukatuzanaaha hantu habi? Si ahantu habibwa, si ahantu hamera imitini cyangwa imizabibu cyangwa amakomamanga, kandi ntihagira amazi yo kunywa.”

6Mose na Aroni bava imbere y'iteraniro bajya imbere y'ihema ry'ibonaniro, bikubitahasi bubamye,ubwiza bw'Uwiteka burababonekera.

7Uwiteka abwira Mose ati

8“Enda ya nkoni, wowe na Aroni mwene so muteranye iteraniro, mubwirire igitare mu maso yabo kivushe amazi yacyo. Ubakurireamazi muri icyo gitare, abe ari ko uha iteraniro n'amatungo yaryo amazi yo kunywa.”

9Mose yenda iyo nkoni, ayikuye imbere y'Uwiteka uko yamutegetse.

10Mose na Aroni bateraniriza iteraniro imbere y'icyo gitare, Mose arababwira ati “Nimwumve mwa bagome mwe: muri iki gitare twabakuriramo amazi?”

11Mose amanikaukubokoakubitaicyo gitare inkoni ye kabiri, kivusha amazi menshi iteraniro riranywa, ryuhiran'amatungo yaryo.

12Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Kuko mutanyizeye ngo mwerekanire kwera kwanjye mu maso y'Abisirayeli, ntimuzajyana iri teraniro mu gihugu mbahaye.”

13Ayo ni yo mazi y'i Meriba: kuko Abisirayeli batonganije Uwiteka, akerekanira muri bo kwera kwe.

14Mose ari i Kadeshi atuma intumwa ku mwami wa Edomu ati “Isirayeli mwene so arakubwira ati: Uzi imiruho twabonye yose.

15Ba sogukuruzabaramanutse bajya muri Egiputa tumarayo igihe kirekire. Abanyegiputa batugirira nabi, bayigirira na ba sogokuruza.

16Dutakiye Uwiteka yumva ijwi ryacu, atuma marayika adukuramu Egiputa. Dore none turi i Kadeshi,umuduguduwo ku rugabano rwawe.

17Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzagiraumurimacyangwauruzabibu tunyuramo, kandi ntituzanywa amazi yo mu mariba yawe, ahubwo tuzacamu nzira y'umwami, twe gutambikira iburyo cyangwa ibumoso, tugezeaho tuzarangiriza igihugu cyawe.”

18Umwami wa Edomu aramusubizaati “Ntuzanyura mu gihugu cyanjye, ntagusanganiza inkota.”

19Abisirayeli baramubwira bati “Tuzacamu nzira nini, kandi twebwe n'amatungo yacu nitunywaamazi yawe, tuzakwishyura icyouzacira. Reka tuhacen'amaguru gusa, nta kindi tuzakora.”

20Arabahakanira ati “Ntimuzahanyure.”Abedomu babashingiraurugerero rw'ingabo nyinshi n'amaboko menshi.

21Nuko Abedomu banga gucisha Abisirayeli mu gihugu cyabo. Ni cyo cyatumye Abisirayeli bahindukirabakahareka.

22Bahagurukai Kadeshi, iteraniro ry'Abisirayeli ryose rigera ku musoziHori.

23Uwiteka abwirira Mose na Aroni ku musoziHori uri ku rugabano rw'igihugu cya Edomu ati

24“Aroni agiye gusangaubwoko bwe, kuko atazajya mu gihugu nahaye Abisirayeli, ubwo mwagomereye itegeko ryanjye ku mazi y'i Meriba.

25Jyana Aroni na Eleyazariumwana we,ubazamureumusoziHori,

26wambure Aroni imyambaro yeuyambike Eleyazariumwana we, maze Aroni ari bupfireyo asangeubwoko bwe.”

27Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse, bazamuka uwo musoziwa Hori, iteraniro ryose ribareba.

28Mose yambura Aroni imyambaro ye ayambika Eleyazariumwana we, Aroni apfira aho, mu mpinga y'uwo musozi. Mose na Eleyazari barawumanuka.

29Iteraniro ryose ribonye yuko Aroni yapfuye, inzu ya Isirayeli yose imara iminsi mirongo itatu iririra Aroni.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>