Ibar 21:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Umunyakanāniumwami wa Arada waturagai Negebu, yumva ko Abisirayeli baje baciye mu nzira ica muri Atarimu, arabarwanya abafatamo mpiri.

2Abisirayeli bahiga Uwitekaumuhigobati “Nutugabiza iri shyanga, tuzasenya rwose imiduguduyabo tuyirimbure.”

3Uwiteka yumvira Abisirayeli abagabiza abo Banyakanāni, barabarimbura rwose, n'imiduguduyabo barayisenya: aho hantu bahita Horuma.

4Bahagurukaku musoziwa Hori baca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura, ngo bakikire igihugu cya Edomu. Imitima y'abantu icogozwa cyane n'urwo rugendo.

5Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati “Mwadukuriyeiki muri Egiputa mukatuzanagupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n'iyi mitsima mibi.”

6Uwiteka yohereza mu bantu inzoka z'ubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa.

7Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremoizi nzoka.”Mose arabasabira.

8Uwiteka abwira Mose ati “Cura inzoka isa n'izo,uyimanike ku giti cy'ibendera, mazeuwariwe n'inzoka wese nayireba, arakira.”

9Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy'ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y'umuringa, agakira.

10Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti.

11Bahagurukamuri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayubw'iruhande rw'iburasirazuba rw'i Mowabu.

12Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cy'i Zeredi.

13Barahahaguruka, babamba amahema hakurya y'umugeziwa Arunoni, uri mu butayuugaturukamu gihugu cy'Abamori, kuko Arunoniariurugabano rw'i Mowabu, rugabanya Mowabu n'Abamori.

14Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cy'Intambara z'Uwiteka ngo
“Vahebu y'i Sufu,
N'utugezitwa Arunoni,

15N'umukokew'utugezi
Ugenda werekeje ku mazu ya Ari,
Ugahererana n'urugabano rw'i Mowabu.”

16Barahahagurukabajya i Bēri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati “Teranya abantu mbahe amazi.”

17Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati
“DudubizaRiba, nimuriririmbe.

18Iri ni iriba ryafukuwen'abatware,
Iry'imfura z'abantu bafukurishije inkoni y'icyubahiro
N'ingegene zabo.”
Bahagurukamuri ubwo butayubajya i Matana,

19barahahagurukabajya i Nahaliyeli, barahahagurukabajya i Bamoti.

20Barahahagurukabajya mu gikombe kiri mu gihugu cy'i Mowabu, bajya mu mpinga ya Pisiga, harengeyeubutayu.

21Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoniumwami w'Abamori bati

22“Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzatambikira mu mirima cyangwa mu nzabibu, ntituzanywa amazi yo mu mariba. Tuzacamu nzira y'umwami tugezeaho tuzarangiriza igihugu cyawe.”

23Sihoni ntiyakundira Abisirayeli ko baca mu gihugu cye, ahubwo ahuruzaingabo ze zose, ajya mu butayugusanganira Abisirayeli agera i Yahasi, arwanirayo n'Abisirayeli.

24Abisirayeli bamutsindisha inkota bahindūra igihugu cye, bahera kuri Arunonibageza kuri Yaboki ku rugabano rw'Abamoni, kukourugabano rw'Abamoni rwari rufiteingerero zikomeye.

25Abisirayeli batsinda iyo miduguduyose, batura mu miduguduy'Abamori yose, i Heshiboni no mu miduguduihereranye na ho yose.

26Kuko i Heshiboni rwariururembo rwa Sihoniumwami w'Abamori, warwanijeumwami w'i Mowabu watanze, akamunyaga igihugu cye cyose kigera kuri Arunoni.

27Ni cyo gituma abahimbyi b'indirimbo bavuga bati
“Nimuze i Heshiboni,
Ururembo rwa Sihoni rwubakwe rukomezwe

28Kukoumurirowaturutse i Heshiboni,
Ikirimi cyavuye mu rurembo rwa Sihoni,
Kigatwika Ari y'i Mowabu,
N'abatware b'amasengero yo ku mpinga z'imisozi yo kuri Arunoni.

29Ubonye ishyano, Mowabu!
Urapfuye, wa bwoko bwa Kemoshi we.
Yahaye abahungu babo guhunga,
Abakobwa babo yabahaye kujyanwa ari abanyagano
Na Sihoniumwami w'Abamori.

30Twarabarashe, i Heshiboni harimbukanan'igihugu cyaho kigeza i Diboni,
Turimbura igihugu tugezai Nofaki,
Inkongi igera i Medeba.”

31Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cy'Abamori.

32Mose atuma abatasi gutataYazeri batsinda imiduguduyaho, birukanaAbamori bari bariyo.

33Barahindukira, barazamuka baca mu nzira ijya i Bashani. Ogiumwami w'i Bashani abasanganiza ingabo ze zose muri Edureyingo abarwanirizeyo.

34Uwiteka abwira Mose ati “Ntumutinye, kuko mukugabizanije n'abantu be bose n'igihugu cye. Naweumugirire uko wagiriye Sihoniumwami w'Abamori, wa wundi wariutuyei Heshiboni.”

35Bamurimburanan'abahungu be n'abantu be bose, ntihasigara n'uwa kirazira, bahindūra igihugu cye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>