Ibar 22:1-41 BYSB2001 - Bible AI

1Abisirayeli barahagurukababamba amahema mu kibaya cy'i Mowabu kinini, hakurya ya Yorodani ahateganye n'i Yeriko.

2Balaki mwene Sipori amenya ibyo Abisirayeli bagiriye Abamori byose.

3Abamowabu batinyishwa ubwo bwoko cyane n'ubwinshi bwabo, bakurwaumutiman'Abisirayeli.

4Abamowabu babwira abakuru b'i Midiyani bati “None uyu mutweuzarigata abatugosebose, nk'uko inka ikunūzaubwatsi bwo mu rwuri.”Balaki mwene Sipori ni we wari ku ngoma i Mowabu muri icyo gihe.

5Atuma intumwa kuri Balāmu mwene Bewori i Petori, iri ku ruzi Ufuratemu gihugu cy'ubwoko bwe zo kumuhamagara ati “Dore hariho abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose barantegereje.

6Nuko ndakwinginze, ngwinoumvumireabo bantu kuko bandusha amaboko. Ahari nzabanesha, tubatsinde mbirukanemu gihugu, kuko nzi yuko uwouheshaumugisha awuhabwa, uwouvumaakaba ikivume.”

7Abakuru b'i Mowabu n'ab'i Midiyani bagenda bafite ingemu bagera kuri Balāmu, bamubwiraubutumwa bwa Balaki.

8Arababwira ati “Nimumarehano iri joro, nzababwira ibyo Uwiteka ari bumbwire.”Abatware b'i Mowabu barara kwa Balāmu.

9Imana iza aho Balāmu ari iramubazaiti “Aba bantu muri kumwe ni abahe?”

10Balāmu asubizaImana ati “Balaki mwene Siporiumwami w'i Mowabu, yantumyeho ngo:

11dore abantu bavuye muri Egiputa bajimagije igihugu. Ati ‘Ngwinoubamvumire, ahari nzashobora kubarwanya mbirukane.’”

12Imana ibwira Balāmu iti “Ntujyane na bo. Ntuvumeabo bantu kuko bahaweumugisha.”

13Mu gitondo Balāmu arabyuka, abwira abatware ba Balaki ati “Nimwigendere musubireiwanyu, kuko Uwiteka yanze kunkundira ko tujyana.”

14Abatware b'i Mowabu barahaguruka, basubirakuri Balaki baramubwira bati “Balāmu yanze ko tuzana.”

15Balaki arongera atuma abandi batware baruta aboubwinshi, babarusha n'icyubahiro.

16Bajya kwa Balāmu baramubwira bati “Balaki mwene Sipori ngo ntihagire ikikubuzakumwitaba,

17kuko azagushyira hejuru akaguha icyubahiro cyinshi cyane, kandi ngo icyouzamubwira cyose azakigukorera. None ngo ngwino arakwinginze,umuvumireabo bantu.”

18Balāmu asubizaabagaragu ba Balaki ati “Naho Balaki yampa ifeza n'izahabu byuzuyeinzu ye, sinabasha gukoraibitandukanan'itegeko ry'Uwiteka Imana yanjye, ngo ndirenze cyangwa ndigabanye.

19None ndabinginze, namwe murarehano iri joro menye icyo Uwiteka ari bwongere kumbwira.”

20Imana iza aho Balāmu ari nijoro iramubwira iti “Ubwo aba bantu baje kuguhamagara,uhagurukeujyane na bo, ariko icyo nzajya ngutegeka azabe ari cyoukora.”

21Mu gitondo Balāmu arabyuka ashyira amatandiko ku ndogobe ye y'ingore, ajyana na ba batware b'i Mowabu.

22Uburakari bw'Imana bukongezwa n'uko yagiye, marayika w'Uwiteka ahagarikwa mu nzira no kumutangira. Yari ahetswe n'indogobe ye, abagaragu be bombi bari kumwe na we.

23Indogobe ibona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki, irakebereza ijya mu gisambu. Balāmu ayikubitira kuyisubizamu nzira.

24Marayika w'Uwiteka ahagarara mu muhōra w'inzitiro z'amabuye, zigabanya inzabibu.

25Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka yiyagiriza ku muhōra, iwubyigiraho ikirenge cya Balāmu, arongera arayikubita.

26Marayika w'Uwiteka asubirainyuma ahagarara mu mpatānwa, hatariumwanya wo gukeberereza iburyo cyangwa ibumoso.

27Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka, iryama igihetse Balāmu. Uburakari bwa Balāmu burakongezwa, ayikubitainkoni ye.

28Uwiteka abumbura akanwa k'iyo ndogobe ibaza Balāmu iti “Umpoye ki, kunkubitaaka gatatu?”

29Balāmu arayisubizaati “Nguhoyekunsuzugura. Kutagira inkota mu ntoki! Mba nakwishe.”

30Indogobe ibaza Balāmu iti “Sindi indogobe yawe ijya iguhekaiteka, nkageza kuri uyu munsi? Hariubundi nigeze kukugirira ntyo?”
Arahakana ati “Oya.”

31Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubitahasi yubamye.

32Marayika w'Uwiteka aramubazaati “Ukubitiye iki indogobe yawe aka gatatu? Dore nzanywe no kugutangira, kuko mbonye uca mu nzira ijyana kurimbuka.

33Indogobe yambonye ikebanukiraimbere yanjye ka gatatu, iyo idakebanuka ngo itanyegera, simba mbuze kukwica nkayikiza.”

34Balāmu abwira marayika w'Uwiteka ati “Nakoze icyaha kuko nari ntazi yukouhagaritswe mu nzira no kuntangira. Nuko nibaurebako ari bibi, reka nsubireyo.”

35Marayika w'Uwiteka abwira Balāmu ati “Jyana n'abo bantu, ariko icyo nzajya nkubwira azabe ari cyo ujyauvuga.”Nuko Balāmu ajyana na ba batware ba Balaki.

36Balaki yumvise yuko Balāmu aje, ajya kumusanganirira mu muduguduw'i Mowabu uri ku mugeziwa Arunoni. Ni wo rugabano rw'igihugu cye, aho kigarukira.

37Balaki abaza Balāmu ati “Sinagutumiyeagatitibiranyo? Ni iki cyakubuzagakunyitaba? Ntuzi ko nshobora kugukuzaukagira icyubahiro?”

38Balāmu asubizaBalaki ati “Dore noneho ndaje. Ariko hari ijambo na rimwe nshobora kuvugaubwanjye? Ijambo ry'Imana izashyira mu kanwa kanjye ni ryo nzavuga.”

39Balāmu ajyana na Balaki, bajya i Kiriyatihusoti.

40Balaki atamba ibitambo by'inka n'iby'intama, acira Balāmu na ba batware bari kumwe na we.

41Mu gitondo Balaki ajyana Balāmu, amuzamuraumusoziwitwa Bamotibāli, yitegera impera imwe y'ubwo bwoko.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>