Ibar 25:1-18 BYSB2001 - Bible AI

1Abisirayeli baguma i Shitimu, abantu batangira gusambana n'Abamowabukazi,

2kuko babararikaga ngo baze mu itamba ry'ibitambo by'imana zabo. Abantu bagatonōra bakikubitahasi imbere y'imana zabo.

3Abisirayeli bifatanya na Bāli y'i Pewori, bikongerezauburakari bw'Uwiteka.

4Uwiteka abwira Mose ati “Teranya abatware b'abantu bose,umanike abakoze ibyo imbere y'Uwiteka ku zuba, kugirangouburakari bw'Uwiteka bwinshi buve ku Bisirayeli.”

5Mose abwira abacamanza b'Abisirayeli ati “Umuntu wese muri mwe yice abo mu bantu be bifatanije na Bāli y'i Pewori.”

6Umwe mu Bisirayeli araza, azanira bene wabo Umumidiyanikazi mu maso ya Mose no mu y'iteraniro ry'Abisirayeli, baririra ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

7Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroniumutambyi, abibonye ahagurukahagati mu iteraniro, yenda icumu

8akurikira uwo Mwisirayeli mu ihema abahinguranya bombi, uwo Mwisirayeli n'uwo mugorerimufataku nda ye. Mugigaishira ubwo mu Bisirayeli.

9Abishwe na mugigaiyo, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

10Uwiteka abwira Mose ati

11“Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroniumutambyi, atumyeuburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiyeifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisirayeli iryo fuhe ryanjye.

12Nuko none vuga uti ‘Dore muhayeisezerano ryanjye ry'amahoro,

13rizamuberahamwe n'urubyaro rwe isezerano ry'ubutambyi buhoraho, kuko yarwaniye Imana ye ishyaka, agahongerera Abisirayeli.’”

14Wa Mwisirayeli wicanywe na wa Mumidiyanikazi yitwaga Zimuri mwene Salu,umutware w'inzu ya ba sekuruzawo mu Basimeyoni.

15Uwo Mumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi mwene Suri, wariumutware w'ab'inzu ya ba sekuruzay'Abamidiyani.

16Uwiteka abwira Mose ati

17“Girira Abamidiyani nk'ababishaubice,

18kuko biyerekanishije ko ari ababisha banyu kuboheshauburiganya mu by'i Pewori no mu bya Kozibi mushiki wabo,umukobwa w'umutware w'Abamidiyani wishwe ku munsi wa mugiga, yazanywe n'iby'i Pewori.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>