Ibar 26:1-65 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma ya mugigaiyo, Uwiteka abwira Mose na Eleyazari mwene Aroniumutambyi ati

2“Mubareumubarew'iteraniro ry'Abisirayeli ryose, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, mubabare nk'uko amazu ya ba sekuru ari.”

3Mose na Eleyazariumutambyi bababwirira mu kibaya cy'i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko bati

4“Abamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga abe ari bo babarwa”, uko Uwiteka yategetse Mose n'Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa.

5Rubenini we wari imfura ya Isirayeli. Bene Rubenini aba: Henoki wakomotsweho n'umuryango w'Abahenoki, na Palu wakomotsweho n'umuryango w'Abapalu,

6na Hesironi wakomotsweho n'umuryango w'Abahesironi, na Karumi wakomotsweho n'Abakarumi.

7Iyo ni yo miryango y'Abarubeni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitatu na magana arindwi na mirongo itatu.

8Bene Palu ni Eliyabu.

9Bene Eliyabu ni Nemuwelina Datani na Abiramu. Abo ni bo Datani na Abiramu, ba bandi bahamagarwaga mu iteraniro bagomeye Mose na Aroni. Bafatanije n'iteraniro rya Kōra ubwo bagomeraga Uwiteka,

10ubutakabukasama bukabamirana na Kōra ubwo iryo teraniro ryapfaga,umurirougakongora abagabo magana abiri na mirongo itanu, bakaba akābarore.

11Ariko abahungu ba Kōra ntibaragapfa.

12Bene Simiyoni nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Nemuweliwakomotsweho n'umuryango w'Abanemuweli, na Yamini wakomotsweho n'umuryango w'Abayamini, na Yakini wakomotsweho n'umuryango w'Abayakini,

13na Zera wakomotsweho n'umuryango w'Abazera, na Shawuli wakomotsweho n'umuryango w'Abashawuli.

14Iyo ni yo miryango y'Abasimeyoni, bose bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na magana abiri.

15Bene Gadi nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Sefoni wakomotsweho n'umuryango w'Abasefoni, na Hagi wakomotsweho n'umuryango w'Abahagi, na Shuni wakomotsweho n'umuryango w'Abashuni,

16na Ozini wakomotsweho n'umuryango w'Abozini, na Eri wakomotsweho n'umuryango w'Aberi,

17na Arodi wakomotsweho n'umuryango w'Abarodi, na Areli wakomotsweho n'umuryango w'Abareli.

18Iyo ni yo miryango y'Abagadi. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye na magana atanu.

19Bene Yuda ni Eri na Onani. Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy'i Kanāni.

20Bene Yuda nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shela wakomotsweho n'umuryango w'Abashela, na Perēsi wakomotsweho n'umuryango w'Abaperēsi, na Zera wakomotsweho n'umuryango w'Abazera.

21Bene Perēsi ni aba: Hesironi wakomotsweho n'umuryango w'Abahesironi, na Hamuli wakomotsweho n'umuryango w'Abahamuli.

22Iyo ni yo miryango y'Abayuda. Ababazwe bo muri bo bari inzovu ndwi n'ibihumbi bitandatu na magana atanu.

23Bene Isakari nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Tola wakomotsweho n'umuryango w'Abatola, na Puwa wakomotsweho n'umuryango w'Abapuwa,

24na Yashubu wakomotsweho n'umuryango w'Abayashubu, na Shimuroniwakomotsweho n'umuryango w'Abashimuroni.

25Iyo ni yo miryango y'Abisakari. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu n'ibihumbi bine na magana atatu.

26Bene Zebulunink'uko imiryango yabo iri ni aba: Seredi wakomotsweho n'umuryango w'Abaseredi, na Eloni wakomotsweho n'umuryango w'Abeloni, na Yahilēli wakomotsweho n'umuryango w'Abayahilēli.

27Iyo ni yo miryango y'Abazebuluni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu na magana atanu.

28Bene Yosefu nk'uko imiryango yabo iri, ni Manase na Efurayimu.

29Bene Manase ni aba: Makiri wakomotsweho n'umuryango w'Abamakiri, Makiri yabyaye Gileyadi. Gileyadi yakomotsweho n'umuryango w'Abagileyadi.

30Bene Gileyadi ni aba: Yezeri wakomotsweho n'umuryango w'Abayezeri, na Heleki wakomotsweho n'Abaheleki,

31na Asiriyeli wakomotsweho n'umuryango w'Abasiriyeli, na Shekemu wakomotsweho n'umuryango w'Abashekemu,

32na Shemida wakomotsweho n'umuryango w'Abashemida, na Heferi wakomotsweho n'umuryango w'Abaheferi.

33Selofehadi mwene Heferi ntiyabyaye abahungu, ahubwo yabyaye abakobwa. Kandi abakobwa ba Selofehadi bitwa Mahila na Nowa, na Hogila na Miluka na Tirusa.

34Iyo ni yo miryango y'Abamanase. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshanu n'ibihumbi bibiri na magana arindwi.

35Bene Efurayimu nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shutelawakomotsweho n'umuryango w'Abashutela, na Bekeri wakomotsweho n'umuryango w'Ababekeri, na Tahani wakomotsweho n'umuryango w'Abatahani.

36Bene Shutelani aba: Erani wakomotsweho n'umuryango w'Aberani.

37Iyo ni yo miryango y'Abefurayimu. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri na magana atanu.
Abo ni bo buzukuruzaba Yosefu nk'uko imiryango yabo iri.

38Bene Benyamini nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Bela wakomotsweho n'umuryango w'Ababela, na Ashibeli wakomotsweho n'umuryango w'Abashibeli, na Ahiramu wakomotsweho n'umuryango w'Abahiramu,

39na Shufamuwakomotsweho n'umuryango w'Abashufamu, na Hufamuwakomotsweho n'umuryango w'Abahufamu.

40Bene Bela ni Arudi na Nāmani. Arudi yakomotsweho n'umuryango w'Abarudi. Nāmani yakomotsweho n'umuryango w'Abanāmani.

41Abo ni bo buzukuruzaba Benyamini nk'uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana atandatu.

42Bene Dani nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shuhamuyakomotsweho n'umuryango w'Abashuhamu. Uwo ni wo wakomotsweho n'imiryango y'Abadani nk'uko imiryango yabo iri.

43Imiryango y'Abashuhamuyose, ababazwe bo muri yo bose bari inzovu esheshatu n'ibihumbi bine na magana ane.

44Bene Asheri nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Imuna wakomotsweho n'umuryango w'Abimuna, na Ishivi wakomotsweho n'umuryango w'Abishivi, na Beriya wakomotsweho n'umuryango w'Ababeriya.

45Bene Beriya bakomotsweho n'iyi miryango: Heberi yakomotsweho n'umuryango w'Abaheberi. Malikiyeli yakomotsweho n'umuryango w'Abamalikiyeli.

46Umukobwa wa Asheri yitwa Sara.

47Iyo ni yo miryango yakomotse kuri bene Asheri. Ababazwe bo muri yo bari inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana ane.

48Bene Nafutalink'uko imiryango yabo iri ni aba: Yahisēli wakomotsweho n'umuryango w'Abayahisēli, na Guni wakomotsweho n'umuryango w'Abaguni,

49na Yeseri wakomotsweho n'umuryango w'Abayeseri, na Shilemu wakomotsweho n'umuryango w'Abashilemu.

50Iyo ni yo miryango y'Abanafutalink'uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana ane.

51Abo ni bo babazwe bo mu Bisirayeli, bose bariuduhumbi dutandatu n'igihumbi na magana arindwi na mirongo itatu.

52Uwiteka abwira Mose ati

53“Abo azabe ari bo bagabanywa igihugu ho gakondo, nk'ukoumubarew'amazina yabo uri.

54Abaruta abandiubwinshiuzabahe gakondo nini, abakeuzabahe gakondo nto. Umuryango woseuzahabwe gakondo ihwanye n'umubarew'ababazwe bo muri wo.

55Ariko igihugu kizagabanywe n'ubufindo, gakondo zabo zose zizitirirwe amazina y'imiryango ya ba sekuruza.

56Ukoubufindo buzategeka, azabe ari ko gakondo yabo igabanywa abenshi n'abake.”

57Ababazwe bo mu Balewi nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Gerushoni yakomotsweho n'umuryango w'Abagerushoni. Kohati yakomotsweho n'umuryango w'Abakohati. Merari yakomotsweho n'umuryango w'Abamerari.

58Iyi ni yo miryango y'Abalewi:umuryango w'Abalibuni n'uw'Abaheburoni, n'uw'Abamahali n'uw'Abamushi n'uw'Abakōra. Kandi Kohati yabyaye Amuramu.

59Muka Amuramuyitwa Yokebedi mwene Lewi, yabyariye muri Egiputa. Abyarana na AmuramuAroni na Mose, na Miriyamu mushiki wabo.

60Aroni yabyaye Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

61Nadabu na Abihu, bapfuye ubwo boseserezagaumuriroudakwiriye imbere y'Uwiteka.

62Ababazwe bo muri bo bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bitatu, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamazeukwezi bavutse. Kandi ntibarakabaranwa n'Abisirayeli bandi, kuko batahawe gakondo mu Bisirayeli.

63Abo ni bo babazwe na Mose na Eleyazariumutambyi, babariye Abisirayeli mu kibaya cy'i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.

64Ariko muri bo ntihaba n'umwe wo mu bari babazwe na Mose na Aroniumutambyi, babariye Abisirayeli mu butayubwa Sinayi.

65Kuko Uwiteka yari yavuze ati “Ntibazabura gupfira mu butayu.”Ntihasigara n'umwe muri bo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>