Ibar 27:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Maze higira hafi abakobwa ba Selofehadi mwene Heferi, wa Gileyadi, wa Makiri, wa Manase, bo mu miryango ya Manase mwene Yosefu. Aya ni yo mazina y'abakobwa ba Selofehadi: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa.

2Bahagarara imbere ya Mose na Eleyazariumutambyi, n'abatware n'iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, baravuga bati:

3“Data yapfiriye mu butayu, kandi ntiyari mu iteraniro ry'abiteranirije kugomera Uwiteka bafatanije na Kōra, ahubwo yapfanye ibyaha bye ubwe kandi ntiyabyaye abahungu.

4Ni iki gikūza izina rya data mu muryango we? Ni uko atabyayeumuhungu? Uzaduhe gakondo muri bene wabo wa data.”

5Mose ashyira Uwitekaurubanza rwabo.

6Uwiteka abwira Mose ati

7“Abakobwa ba Selofehadi baburanye iby'ukuri, ntuzabure kubahagakondo muri bene wabo wa se,uzatume baragwa gakondo ya se.

8Kandiubwire Abisirayeli uti ‘Umuntu napfa adasize abahungu, muzatumeumukobwa we aragwa gakondo ye.

9Nadasigaumukobwa, muzahebene se gakondo ye.

10Nadasiga bene se, muzaheba se wabo gakondo ye.

11Nadasiga ba se wabo,uzahegakondo ye mwene wabourushaho kumubabugufimu muryango we, abe ari weuyenda. Iryo ribere Abisirayeli itegeko ritegeka uko baca imanza, uko Uwiteka yategetse Mose.’”

12Uwiteka abwira Mose ati “Uzazamuke uyu musoziwa Abarimu, witēgere igihugu nahaye Abisirayeli.

13Numarakucyitēgera naweuzapfa,usangeubwoko bwawe nk'uko Aroni mwene so yabusanze,

14kuko mwagomereye itegeko ryanjye mu butayubwa Zini, ubwo iteraniro ryitonganyaga, ntimwerekanire kwera kwanjye ku mazi mu maso yaryo.”Ayo ni yo mazi y'i Meriba y'i Kadeshi yo mu butayubwa Zini.

15Mose abwira Uwiteka ati

16“Uwiteka, Imana y'imyuka y'abafiteumubiribose, atoranyeumuntu wo gutwara iteraniro,

17wo kubajya imbere ava mu rugo akabāhura, no kubajya imbere arugarukamoakabacyura, kugirango iteraniro ry'Uwiteka ritamera nk'intama zitagiraumwungeri.”

18Uwiteka abwira Mose ati “Jyana Yosuwa mwene Nuni,umuntuurimoUmwuka,umurambikeho ikiganza.

19Umushyire imbere ya Eleyazariumutambyi n'iteraniro ryose,umwihanangirize mu maso yabo.

20Kandiumuheku cyubahiro cyawe, kugirango iteraniro ry'Abisirayeli ryose rijye rimwumvira.

21Kandi ajye ahagarara imbere ya Eleyazariumutambyi, na we ajye imbere yanjye amumbarishirize kungura inama kwa Urimu. Eleyazari azabe ari we ujya ategeka kwahuka kwabo no gucyurwa kwabo, kwa Yosuwa n'Abisirayeli bose, iteraniro ryabo ryose.”

22Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse: ajyana Yosuwa amushyira imbere ya Eleyazariumutambyi n'iteraniro ryose,

23amurambikaho ibiganza aramwihanangiriza, uko Uwiteka yavugiyemu kanwa ka Mose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>