Ibar 31:1-54 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka abwira Mose ati

2“Uhōrere Abisirayeli Abamidiyani, maze nyumauzapfausangeubwoko bwawe.”

3Mose abwira abantu ati “Mutoranye abantu bo gutabara, mubaheintwaro batere Abamidiyani, kugirango Uwiteka ababahoreshe.

4Mukureingabo igihumbi mu muryango umwe no mu yindi y'Abisirayeli yose, bityo bityo mubohereze batabare.”

5Nuko batoranya mu bihumbi by'Abisirayeli ingabo igihumbi igihumbi mu miryango yose, ziba ingabo inzovu n'ibihumbi bibiri zifite intwaro.

6Mose yohereza izo ngabo ari igihumbi igihumbi mu miryango yose, ngo batabare, aboherezanya na Finehasi mwene Eleyazariumutambyi, ajyanye ibintu by'ahera n'amakondera yo kuvuzwa ijwi rirandaze.

7Barwanya Abamidiyani uko Uwiteka yategetse Mose, bica abagabo bose.

8Bica n'abami b'Abamidiyani ari bo: Evi na Rekemu na Suri, na Huri na Reba, abami b'Abamidiyani uko ari batanu, kandi na Balāmu mwene Bewori bamwicisha inkota.

9Abisirayeli bajyana ho abanyagano Abamidiyanikazi n'abana babo bato, banyaga inka zabo zose n'imikumbi yabo yose, basahura n'ibintu byabo byose.

10Batwika imidugudubabagamo yose n'ingo zabo zose.

11Batabarukanaisahu yose n'iminyago yose y'abantu n'amatungo.

12Imbohe n'iminyago n'isahu babizanira Mose na Eleyazariumutambyi n'iteraniro ry'Abisirayeli, aho baganditse mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.

13Mose na Eleyazariumutambyi n'abatware b'iteraniro bose, babasanganirira inyuma y'aho baganditse.

14Mose arakarira abatware b'ingabo, abatware b'ibihumbi n'ab'amagana batabarutse.

15Arababaza ati “Ko mwakijije abagore bose ntibapfe?

16Dore abo ni bo bacumujeAbisirayeli ku Uwiteka mu by'i Pewori babitewe n'inama za Balāmu, bituma mugigaitera iteraniro ry'Uwiteka.

17Nuko none mwiceumuhungu wese wo mu bana bato, n'umugorewese wigeze kuryamana n'umugabo.

18Ariko abakobwa bato bose batigeze kuryamana n'abagabo, mubīkirizeubwanyu.

19Kandi mubambe amahema yanyu inyuma y'aho tuganditse, mumareyo iminsi irindwi:uwishe wese n'uwakoze ku ntumbi wese, mwihumanure ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi mwe n'iminyago yanyu.

20Muhumanure n'imyambaro yose n'ibyaremwe mu ruhu byose, n'ibyaboheshejweubwoya bw'ihene byose, n'ibyabajwe byose kugirango mubyihumanureho.”

21Eleyazariumutambyi abwira abatabarutse ati “Iri ni itegeko Uwiteka yategetse Mose:

22Izahabu n'ifeza n'umuringa, n'icyuma n'ibati n'icyuma cy'isasu,

23ibintu byose bidatwikwa n'umuriro, mubicīshe mu murirobibone guhumanuka. Ariko kandi mubihumanuze na ya mazi ahumanura, kandi ibyatwikwa n'umurirobyose mubyogeshe ayo mazi.

24Ku wa karindwi muzamese imyenda yanyu, muhumanuke mubonekugaruka mu ngando.”

25Uwiteka abwira Mose ati

26“Baraumubarew'iminyago yanyazwe y'abantu n'amatungo,ufatanye na Eleyazariumutambyi n'abatware b'amazu ya ba sekuruzay'iteraniro.

27Ugabanye iminyago mu migabane ibiri ingana: umweuhabwe abazi kurasana batabarutse, undiuhabwe iteraniro ryose.

28Kandiutorere Uwiteka intore,uzitore abarasanyi batabarutse, kimwe muri magana atanu cy'abantu n'inka n'indogobe n'imikumbi,

29ubitore mu mugabane waboubiheEleyazariumutambyi, bibe ituro ryererejwe Uwiteka.

30Kandi mu mugabane w'Abisirayeliutoreumwe muri mirongo itanu w'abantu, na kimwe muri mirongo itanu cy'inka n'indogobe n'imikumbi, n'andi matungo yose,ubiheAbalewi barindaubuturobw'Uwiteka.”

31Mose na Eleyazariumutambyi babigenza uko Uwiteka yategetse Mose.

32Iminyago batabazemo isahu yasahuwe n'abarasanyi, yari intamauduhumbi dutandatu n'inzovu ndwi n'ibihumbi bitanu,

33n'inka inzovu ndwi n'ibihumbi bibiri,

34n'indogobe inzovu esheshatu n'igihumbi,

35kandiumubarewose w'abantu wari inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri, ari abakobwa batigeze kuryamana n'abagabo.

36Umugabane w'abatabarutse wari intamauduhumbi dutatun'inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi na magana atanu.

37Intore z'Uwiteka batoye ku ntama ziba magana atandatu na mirongo irindwi n'eshanu.

38Inka zari inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu, intore z'Uwiteka zo kuri zo zari mirongo irindwi n'ebyiri.

39Indogobe zari inzovu eshatu na magana atanu, intore z'Uwiteka zo kuri zo zari mirongo itandatu n'imwe.

40Abantu bari inzovu n'ibihumbi bitandatu, intore z'Uwiteka zo kuri bo zari abantu mirongo itatu na babiri.

41Mose aha Eleyazariumutambyi izo ntore. Ni zo turo ryo kwerererezwa Uwiteka uko Uwiteka yategetse Mose.

42Umugabane w'Abisirayeli Mose yagabanije ku batabarutse,

43uwo mugabane w'iteraniro wari intamauduhumbi dutatun'inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi na magana atanu,

44n'inka inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu,

45n'indogobe inzovu eshatu na magana atanu,

46n'abantu inzovu n'ibihumbi bitandatu.

47Kuri uwo mugabane w'Abisirayeli Mose atora kimwe muri mirongo itanu cy'abantu n'amatungo, abiha Abalewi barindaubuturobw'Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose.

48Abatware batwara ibihumbi bya za ngabo, abatware b'ibihumbi n'ab'amagana, bigira hafi ya Mose.

49Baramubwira bati “Abagaragu bawe tubazeumubarew'abarasanyi dutwara, nta n'umwe watubuzemo.

50Tuzaniye Uwiteka ituro ry'ibyoumuntu wese yasahuye ry'ibintu by'izahabu, n'imikufi yo ku maguru, n'izahabu zimeze nk'imiringa yo ku maboko, n'impeta zishyiraho ikimenyetso n'izo ku matwi, n'inigi byo guhongerereraubugingo bwacu imbere y'Uwiteka.”

51Mose na Eleyazariumutambyi bākīra izahabu batuye, zose ari incurano.

52Izahabu zose z'ituro bererereje Uwiteka ryatuwe n'abatware b'ibihumbi n'ab'amagana, zari shekeli inzovu n'ibihumbi bitandatu na magana arindwi na mirongo itanu.

53Kukoumuntu wese wo mu barasanyi yari yisahuriyeisahu.

54Nuko Mose na Eleyazariumutambyi bākīra izahabu abatware b'ibihumbi n'ab'amagana batuye, bazijyanira mu ihema ry'ibonaniro, kugirango zibere Abisirayeliurwibutso rubibukisha imbere y'Uwiteka.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>