1Abarubenin'Abagadi bari bafite amatungo menshi cyane. Babonye igihugu cy'i Yazeri n'icy'i Galeyadi ko bifiteurwuri rwiza,
2Abagadi n'Abarubenibaragenda babwira Mose na Eleyazariumutambyi n'abatware b'iteraniro, bati
3“Ataroti n'i Diboni n'i Yazeri, n'i Nimura n'i Heshiboni na Eleyale, n'i Sibuma n'i Nebo n'i Bewoni,
4igihugu Uwiteka yatsindishije iteraniro ry'Abisirayeli, ni igihugu cy'urwuri kandi abagaragu bawe dufiteamatungo.”
5Bati “Niba tukugiriyehoumugisha, abagaragu bawe duhabwe icyo gihugu ho gakondo, ntutwambutse Yorodani.”
6Mose abaza Abagadi n'Abarubeniati “Bene wanyu bazatabara mwiyicariye ino?
7Ni iki gitumye mukuraumutimaw'Abisirayeli mugatuma badashaka kwambuka ngo bajye mu gihugu Uwiteka yabahaye?
8Uko ni ko ba so bagenjeje, ubwo nabatumagagutataicyo gihugu, ndi i Kadeshi Baruneya.
9Bamaze kuzamuka bakajya mu gikombe cya Eshikoli bakareba icyo gihugu, bakuraumutimaw'Abisirayeli ngo batajya mu gihugu Uwiteka yabahaye.
10Uburakari bw'Uwiteka bukongezwa kuri uwo munsi, ararahira ati
11‘Niukurintihazagira uwo mu bagabo bavuye muri Egiputa, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga,uzabona igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko nzakibaha, kuko badakurikira uko mbayobora muri byose,
12keretse Kalebu mwene Yefune Umukenazi na Yosuwa mwene Nuni, kuko bo bakurikira uko Uwiteka abayobora muri byose.’
13Abisirayeli bīkongerezauburakari bw'Uwiteka, abazerereza hirya no hino mu butayuimyaka mirongo ine, kugezaaho ab'icyo gihe bose bakoze ibyo Uwiteka abona ko ari bibi, barimbukiye.
14Namwe none musubiyemu kigwi cya ba so, muriurubyaro rw'abanyabyaha ngo mugwizeumujinya w'Uwiteka mutumeurushaho kugurumanira Abisirayeli.
15Nimucyamika ntimukurikire uko abayobora, azongera areke Abisirayeli mu butayu, namwe muzarimbuze ubu bwoko bwose.”
16Bamwigira hafi baramubwira bati “Tuzubakira imikumbi yacu ibiraro, n'abana bacu bato tuzabubakira imidugudu,
17ariko tweubwacu twihute kwiteguriraintwaro ngo tujye Abisirayeli imbere, tugezeaho tuzamarira kubageza ahabo. Kandi abana bacu bato bazabe bari mu miduguduigoteshejwe inkike z'amabuye, ngo barindwe bene igihugu.
18Ntituzagaruka mu ngo zacu,umuntu wese wo mu Bisirayeli atarahabwa gakondo ye.
19Ntituzagira gakondo muri bo hakurya ya Yorodani cyangwa hirya yaho, kuko gakondo yacu tuyihawe hakuno ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba.”
20Mose arabasubizaati “Nimubigenza mutyo, mukitegura intwaro zanyu ngo mujye Uwiteka imbere mutabare,
21abagabo bose bo muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bagiye Uwiteka imbere, mukageza aho azirukanira ababisha be bamuri imbere,
22igihugu kigatsindirwa imbere y'Uwiteka. Muzabona kugaruka mwe kugibwaho n'urubanza rw'uko mucumuyeku Uwiteka cyangwa ku Bisirayeli, kandi iki gihugu kizababera gakondo imbere y'Uwiteka.
23Ariko nimutagenza mutyo muzabamucumuyeku Uwiteka, kandi mumenye neza yuko icyaha cyanyu kizabatoteza.
24Mwubakire abana banyu bato imidugudu, n'imikumbi yanyu ibiraro, mukoreibyo muvuze.”
25Abagadi n'Abarubenibabwira Mose bati “Abagaragu bawe tuzabigenza uko databuja ategetse.
26Abana bacu bato n'abagore bacu, n'imikumbi yacu n'amatungo yacu yose, bizaguma mu miduguduy'i Galeyadi.
27Ariko twe abagaragu bawe tuzambuka uko tungana, abagabo bose bafite intwaro z'intambara, tujye Uwiteka imbere dutabare, nk'uko databuja avuze.”
28Mose ategeka ibyabo Eleyazariumutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n'abatware b'amazu ya ba sekuruzay'imiryango y'Abisirayeli.
29Mose arababwira ati “Abagadi n'AbarubeninibambukanaYorodani namwe, bagiye Uwiteka imbere uko bangana, abagabo bose bafite intwaro z'intambara, igihugu kigatsindirwa imbere yanyu, muzabahe igihugu cy'i Galeyadi ho gakondo.
30Ariko nibatambukananamwe bafite intwaro, bazahabwe gakondo muri mwe mu gihugu cy'i Kanāni.”
31Abagadi n'Abarubenibaramusubizabati “Uko Uwiteka ategetse abagaragu bawe ni ko tuzabigenza.
32Tuzambuka dufiteintwaro, tujye mu gihugu cy'i Kanāni tugiyeUwiteka imbere, gakondo yacu twahindūye tuzayigumanahakuno ya Yorodani.”
33Nuko Abagadi n'Abarubenin'igice cy'umuryango wa Manase mwene Yosefu kingana n'igisigaye, Mose abahaubwami bwa Sihoniumwami w'Abamori n'ubwa Ogiumwami w'i Bashani. Igihugu cyose kirimo imiduguduifite ibihugu byayo, imiduguduyacyo yose impande zose.
34Abagadi bubakai Diboni na Ataroti na Aroweri,
35na Atarotishofani n'i Yazeri n'i Yogibeha,
36n'i Betinimura n'i Betiharani. Iyo midugudubayigotesha inkike z'amabuye, bubakira imikumbi yabo ibiraro.
37Abarubenibubakai Heshiboni na Eleyale n'i Kiriyatayimu,
38n'i Nebo n'i Bālimeyoni, bahindura amazina yayo. Bubakan'i Sibuma, bita andi mazina imidugudububatse.
39Abamakiri mwene Manase bajya i Galeyadi barahahindūra, birukanamo Abamori bari batuyemo.
40Mose aha Abamakiri mwene Manase i Galeyadi, barahatura.
41Yayiriumwuzukuruzawa Manase ajyayo atsinda imiduguduyaho, ayita imiduguduya Yayiri.
42Na Noba aragenda atsinda i Kenati n'ibirorero bifatanye na ho, ahitirira izina rye Noba.