1Izi ni zo ndaro z'Abisirayeli ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri, bashorewe na Mose na Aroni.
2Mose yandika ingendo z'indaro zabo abitegetswe n'Uwiteka. Izi ni zo ndaro zabo nk'uko ingendo zabo zari ziri:
3Bahagurukai Rāmesesi mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n'itanu. Pasika yaraye ishize, Abisirayeli bavayo bashinze amajosi mu maso y'Abanyegiputa bose.
4Basiga bagihamba imfura zabo zose Uwiteka yiciye hagati muri bo, no ku mana zabo Uwiteka yari yashohoje amateka aziciriyeho.
5Nuko Abisirayeli bahagurukai Rāmesesi, babamba amahema i Sukoti.
6Barahahagurukababamba amahema muri Etamu, ahoubutayubutangirira.
7Barahahagurukabasubirainyuma, bagera i Pihahiroti iri imbere y'i Bālisefoni, babamba amahema imbere y'i Migidoli.
8Bahagurukaimbere y'i Hahiroti, baca mu nyanja hagati bagera mu butayu, bagenda iminsi itatu mu butayubwa Etamu, babamba amahema i Mara.
9Barahahagurukabataha muri Elimu, hari amasoko cumi n'abiri n'imikindo mirongo irindwi, babambayo amahema.
10Barahahaguruka, babamba amahema ku Nyanja Itukura.
11Barahahaguruka, babamba amahema mu butayubwa Zini.
12Barahahaguruka, babamba amahema i Dofuka.
13Barahahaguruka, babamba amahema muri Alushi.
14Barahahaguruka, babamba amahema i Refidimu, hatagira amazi banywa.
15Barahahaguruka, babamba amahema mu butayubwa Sinayi.
16Barahahaguruka, babamba amahema i Kiburotihatāva.
17Barahahaguruka, babamba amahema i Haseroti.
18Barahahaguruka, babamba amahema i Ritima.
19Barahahaguruka, babamba amahema i Rimoniperēsi.
20Barahahaguruka, babamba amahema i Libuna.
21Barahahaguruka, babamba amahema i Risa.
22Barahahaguruka, babamba amahema i Kehelata.
23Barahahaguruka, babamba amahema ku musoziSheferi.
24Barahahaguruka, babamba amahema i Harada.
25Barahahaguruka, babamba amahema i Makeloti.
26Barahahaguruka, babamba amahema i Tahati.
27Barahahaguruka, babamba amahema i Tera.
28Barahahaguruka, babamba amahema i Mitika.
29Barahahaguruka, babamba amahema i Hashimona.
30Barahahaguruka, babamba amahema i Moseroti.
31Barahahaguruka, babamba amahema i Beneyākani.
32Barahahaguruka, babamba amahema i Horihagidigadi.
33Barahahaguruka, babamba amahema i Yotibata.
34Barahahaguruka, babamba amahema muri Aburona.
35Barahahaguruka, babamba amahema muri Esiyonigeberi.
36Barahahaguruka, babamba amahema mu butayubwa Zini, ni ho Kadeshi.
37Bahagurukai Kadeshi, babamba amahema ku musoziHori ku rugabano rw'igihugu cya Edomu.
38Aroniumutambyi azamuka uwo musoziHori, abitegetswe n'Uwiteka, apfirayo mu mwaka wa mirongo ineuhereye aho Abisirayeli baviriye mu gihugu cya Egiputa, mu kwezi kwawo kwa gatanu, ku munsi wako wa mbere.
39Aroni yari amaze imyaka ijana na makumyabiri n'itatu, ubwo yapfiraga ku musoziHori.
40Umwami w'i Aradi w'Umunyakanāni, wariutuyei Negebu yo mu gihugu cy'i Kanāni, yumva yuko Abisirayeli baje.
41Bahagurukaku musoziHori, babamba amahema i Salumoni.
42Barahahaguruka, babamba amahema i Punoni.
43Barahahaguruka, babamba amahema mu Oboti.
44Barahahaguruka, babamba amahema Iyabarimu, ku rugabano rw'i Mowabu.
45BahagurukaIyimu, babamba amahema i Diboni Gadi.
46Barahahaguruka, babamba amahema mu Alumonidibulatayimu.
47Barahahaguruka, babamba amahema mu misozi ya Abarimu, imbere y'i Nebo.
48Barahahaguruka, babamba amahema mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.
49Babamba amahema kuri Yorodani, bahereye i Betiyeshimoti bageza muri Abeli Shitimu yo mu kibaya cy'i Mowabu kinini.
50Uwiteka abwirira Mose mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko ati
51“Bwira Abisirayeli uti ‘Nimwambuka Yorodani mukajya mu gihugu cy'i Kanāni,
52muzirukanebene igihugu bose bari imbere yanyu, mutsembe ibibuye byabo byabajweho ibishushanyo, kandi mutsembe ibishushanyo byabo byayagijwe byose, musenye amasengero yabo yose yo mu mpinga z'imisozi.
53Muhindūre icyo gihugu mugituremo, kuko ari mwe ngihaye ho gakondo.
54Muzaheshwe igihugu ho gakondo n'ubufindo nk'uko imiryango yanyu iri, abaruta abandiubwinshi muzabahe gakondo ngari, abake muzabahe nto. Ahoubufindo buzategekeraumuntu, abe ari ho haba ahe. Muzahabwe gakondo zanyu nk'uko imiryango ya ba sekuruzawanyu iri.
55Ariko nimutirukanabene igihugu bari imbere yanyu, abo muzasiga muri bo bazabamerera nk'ibibahanda amaso, nk'amahwa mu mbavu zanyu, bazababera ababisha mu gihugu mutuyemo.
56Kandi ibyo nibwiraga ko nzagirira abo, nzabigirira mwe.’”