Ibar 36:1-13 BYSB2001 - Bible AI

1Abatware b'amazu ya ba sekuru y'umuryango w'abuzukuruzaba Gileyadi mwene Makiri wa Manase, wo mu miryango y'Abayosefu, bigira hafi bavugiraimbere ya Mose n'abakomeye, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruzay'Abisirayeli,

2bati “Uwiteka yategetse databuja kugabanisha igihuguubufindo, agiha Abisirayeli ho gakondo. Kandi databuja yategetswe n'Uwiteka guha abakobwa ba Selofehadi mwene wacu, gakondo ye.

3Kandi nibarongorwa n'umuntu wese wo mu yindi miryango y'Abisirayeli, gakondo yabo izakurwa kuri gakondo ya ba sogokuruza, yongerwe kuri gakondo y'umuryango bazashakamo. Nuko izaba ikuwe ku mugabane wa gakondo yacu.

4Kandiumwaka w'Abisirayeli wa yubilenusohora, gakondo yabo izongerwa ku y'umuryango bashatsemo. Nuko gakondo yabo izaba ikuwe ku y'umuryango wa ba sogokuruza.”

5Mose ategeka Abisirayeli ibyo ategetswe n'Uwiteka ati “Umuryango w'Abayosefu waburanye iby'ukuri.

6Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse ku by'abakobwa ba Selofehadi ati ‘Bazarongorwe n'abo bashatse, ariko bashake abo mu muryango wo mu muryango wa ba sekuruza.

7Ntihazagire gakondo y'Abisirayeli iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, ahubwoumuntu wese wo mu Bisirayeli agumaneakaramata gakondo yo mu muryango wa ba sekuruza.

8Umukobwa weseuzagira gakondo yo mu muryango w'Abisirayeli wose, azarongorwe n'uwo mu muryango wo mu muryango wa sekuruza, kugirangoumuntu wese wo mu Bisirayeli agire gakondo ya ba sekuruza.

9Nuko ntihazagire gakondo iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, kuko imiryango y'Abisirayeli yose izaba ikwiriye kugumanaakaramata gakondo yayo.’”

10Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko abakobwa ba Selofehadi babigenza.

11Mahila na Tirusa na Hogila, na Miluka na Nowa, abakobwa ba Selofehadi, barongorwa n'abahungu ba ba se wabo.

12Barongorwa n'abo mu miryango w'Abamanase mwene Yosefu, gakondo yabo iguma mu muryangourimoumuryango wa se.

13Ayo ni yo mategeko n'amateka Uwiteka yategekeye Abisirayeli mu kanwa ka Mose, bari mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>