Ibar 4:1-49 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

2“Baraumubarew'Abakohatiubarobanuye mu Balewi bandi,ubabare nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,

3abasāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukoraumurimowo mu ihema ry'ibonaniro bose.

4Iyi abe ari yo mirimo Abakohati bakorera mu ihema ry'ibonaniro. Ni iy'ibyera cyane.

5“Uko bagiye kubambūra, Aroni ajye yinjirana n'abana be bamanureumwendaukingiriza Ahera cyane, bawutwikirize isanduku y'Ibihamya,

6bawutwikireho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi, bakiramburehoumwenda w'umukarawa kabayonga musa, baseseke imijisho mu bifunga byayo.

7“Kandi ameza y'imitsima yo kumurikwa bayaramburehoumwenda w'umukarawa kabayonga, bawushyireho amasahani n'udukombe, n'imperezo n'ibikombe byo gusukisha amaturo y'ibyokunywa, kandi n'iyo mitsima itaburahona yo iwubeho.

8Babiramburehoumwenda w'umuhemba, bawutwikireho igicirane cy'impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga by'ayo meza.

9“Bendeumwenda w'umukarawa kabayonga, bawutwikirize igitereko cy'amatabaza n'amatabaza yacyo, n'icyuma cyacyo gikurahoibishirira, n'udusahani dushyirwaho ibishirira, n'ibisukisho by'amavuta byacyo bakoresha imirimo yacyo,

10bagihambirane n'ibintu byacyo byose mu gicirane cy'impu za tahashi, bagishyire ku biti bimeze nk'ingobyi.

11“Igicaniro cy'izahabu bakiramburehoumwenda w'umukarawa kabayonga, bawutwikireho igicirane cy'impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.

12Kandi bende ibintu bakoresha byose bikoresherezwa Ahera, babihambire mu mwenda w'umukarawa kabayonga, babitwikireho igicirane cy'impu za tahashi, babishyire ku biti bimeze nk'ingobyi.

13Bayore ivu ku gicaniro, bakiramburehoumwenda w'umuhengeri,

14bagishyireho ibintu byacyo byose bakoresha imirimo yacyo, ibintu bishyirwamoumurirow'amakara, n'ibyuma by'ingobe byarura inyama, n'ibintu bayoza ivu, n'inzabya n'ibintu by'igicaniro byose. Bakiramburehoigicirane cy'impu za tahashi kigitwikīre, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.

15Aroni n'abana be nibamara gutwikīra iby'Ahera n'ibikoresherezwaho byose, abantu bagiye kubambūra, maze Abakohati babone kuza kubiremērwa. Ariko ntibagakore ku byera badapfa.
“Ibyo abe ari byo Abakohati baremērwa byo mu ihema ry'ibonaniro.

16“Kandi ibyo Eleyazari mwene Aroniumutambyi arindishwa, bibe amavuta ya cya gitereko cy'amatabaza, n'umubavumwiza w'ikivange, n'ituro ry'ifu ritaburaho, n'amavuta ya elayo yo gusīga, kandi arindishwe n'ubuturobwera bwose n'ibiburimobyose, Ahera n'ibintu byaho.”

17Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

18“Umuryango w'Abakohatiurimoimiryango, ntimukawukuzehongo uve mu Balewi,

19ahubwo mujye mubagenzereza mutya kugirango babeho badapfa, nibegera ibyera cyane: Aroni n'abana be bajye binjiramo, babatoranye imirimo,umuntu weseumurimowe n'icyo aremērwa.

20Ariko bo ntibakinjizwe no kubonaibyera n'akanya nk'ako kumiraza badapfa.”

21Uwiteka abwira Mose ati

22“Baraumubarew'Abagerushoni na bo nk'uko amazu ya ba sekuru ari, nk'uko imiryango yabo iri,

23ubareabasāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukoraumurimowo mu ihema ry'ibonaniro bose.

24Iyi abe ari yo mirimo imiryango y'Abagerushoni bakwiriye gukora, n'ibyo bakwiriye kuremērwa.

25Bajye baremērwa ibikombate bisakaraubuturobwera, n'ihema ry'ibonaniro n'ikirisakara, n'igicirane cy'impu za tahashi gisakara hejuru y'icyo, n'umwendaukingaumuryango w'ihema ry'ibonaniro,

26n'imyenda ikinzwe y'urugorw'ubwo buturo, n'umwendaukinga irembo ry'urwo rugo rugotaubuturon'igicaniro, n'imigozi yabyo n'ibintu byose bifatanye na byo, kandi bajye bakora imirimo yabyo yose.

27Mu mirimo yabo, Abagerushoni bajye bategekwa na Aroni n'abana be, ku byo baremērwa byose, no ku mirimo bakora yose, mubarindishe ibyo bakwiriye kuremērwa byose.

28Iyo abe ari yo iba imirimo y'imiryango y'Abagerushoni yo mu ihema ry'ibonaniro, imirimo barindishijwe bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroniumutambyi.

29“Abamerariubabare nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,

30ubareabasāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukoraumurimowo mu ihema ry'ibonaniro bose.

31Ibi abe ari byo bategekwa kurinda no kuremērwa, abe ari yo iba imirimo yabo yo mu ihema ry'ibonaniro yose: imbaho z'imiganda y'ubuturobwera n'imbumbe zazo, n'inkingi zazo n'imyobo zishingwamo,

32n'inkingi z'urugorubugotan'imyobo zishingwamo, n'imambo zazo n'imigozi yazo, n'ibintu bifatanye na byo byose, n'ibyo gukoreshwa imirimo yabyo byose. Muvugemu mazina ibintu bategekwa kurinda no kuremērwa.

33Iyo abe ari yo iba imirimo y'imiryango y'Abamerari, imirimo yabo yose yo mu ihema ry'ibonaniro. Bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroniumutambyi.”

34Mose na Aroni n'abatware b'iteraniro babara Abakohati nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari.

35Babara abasāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukoraumurimowo mu ihema ry'ibonaniro bose.

36Ababazwe bo muri bo nk'uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bibiri na magana arindwi na mirongo itanu.

37Abo ni bo babazwe bo mu miryango y'Abakohati, abakorera mu ihema ry'ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose.

38Kandi ababazwe bo mu Bagerushoni nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,

39bari abasāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukoraumurimowo mu ihema ry'ibonaniro bose,

40ababazwe bo muri bo nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, baba ibihumbi bibiri na magana atandatu na mirongo itatu.

41Abo ni bo babazwe bo mu miryango y'Abagerushoni, abakorera mu ihema ry'ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategetse.

42Kandi ababazwe bo mu miryango y'Abamerari nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,

43bari abasāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukoraumurimowo mu ihema ry'ibonaniro bose,

44ababazwe bo muri bo bose nk'uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bitatu na magana abiri.

45Abo ni bo babazwe bo mu miryango y'Abamerari, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose.

46Uyu ni wo mubarew'ababazwe bose bo mu Balewi, abo Mose na Aroni n'abatware b'Abisirayeli babaze nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,

47basāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye bose gukoraumurimowose wo mu ihema ry'ibonaniro cyangwa kuremērwa ibyo muri ryo.

48Ababazwe bo muri bo, baba ibihumbi munanina magana atanu na mirongo inani.

49Uko Uwiteka yabitegetse, Mose ababarishaumuntu wese nk'ukoumurimowe uri, nk'uko ibyo akwiriye kuremērwa biri. Uko aba ari ko bababara uko Uwiteka yategetse Mose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>