1Uwiteka abwira Mose ati
2“Tegeka Abisirayeli bakure mu mahema yanyuumubembe wese n'uninda wese, n'uhumanyijwe n'intumbi wese.
3Naho baba abagabo cyangwa abagore, mujye mubakuramomubajyane inyuma yaho, kugirango batanduza aho mubambye amahema ntuye hagati.”
4Abisirayeli bagenza batyo, babakura mu ngando zabo. Uko Uwiteka yategetse Mose aba ari ko Abisirayeli bakora.
5Uwiteka abwira Mose ati
6“Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabocyangwaumugorenakora icyaha cyose mu byo abantu bakora akagibwaho n'urubanza,
7yature icyaha yakoze kandi arihe icyamushyirishijehourubanza, akirihe uwo yacumuyehokitagabanije, kandi yongereho ikingana n'igice cyacyo cya gatanu.
8Ariko niba uwo muntu yacumuyehoatasize mwene wabo wa bugufiwariho icyashyirishije kuri wa wundiurubanza, Uwiteka abe ari weukirihwa gihabweumutambyi, cyongerweho isekurumey'intama y'impongano bamuhongerera.
9Ituro ryose ryererejwe ryo mu byera by'Abisirayeli bashyiraumutambyi, rizabe irye bwite.
10Ibyeraumuntu wese yejeje bizabe iby'umutambyi bwite, icyoumuntu ahaumutambyi cyose kizabe icye bwite.’”
11Uwiteka abwira Mose ati
12“Bwira Abisirayeli uti ‘Umugorew'umuntu nahindukirira undi, agacumurisha ku mugabowe gusambana n'uwo,
13umugabowe ntabimenye bigahishwa, uwo mugoreakaba yanduye ntihabeumushinja, ntabe afashwe akibikora,
14umugabowe agafatwa n'ifuhe agafuhiraumugorewe yanduye, cyangwa yafatwa n'ifuhe agafuhiraumugorewe atanduye koko,
15nuko uwo mugaboashyireumutambyiumugorewe, amumushyirane n'ituro amutangiriye ry'igice cya cumi cya efa y'ifu ya sayiri. Ntakayisukehoamavuta ya elayo, ntakayishyirehoumubavu, kuko ari ituro ry'ifu riturishwa n'ifuhe, ituro ry'urwibutso rwibutsa gukiranirwa.
16“‘Umutambyi yigize uwo mugorehafi, amushyire imbere y'Uwiteka.
17Uwo mutambyi yendeshe amazi yera ikintu cy'ibumba, yende ku mukungugu wo hasi mu buturobwera, awushyire muri ayo mazi.
18Ashyire uwo mugoreimbere y'Uwiteka, amutendezeumusatsi, amushyire ku mashyi rya turo ry'urwibutso, ituro riturishwa n'ifuhe. Uwo mutambyi afate mu ntoki ayo mazi asharira, ateraumuvumo,
19maze arahize uwo mugoreamutongera ati: Niba ari nta mugabomwasambanye, kandi nibautahindukiriye undi ngo wiyanduzeugitegekwa n'umugabowawe, aya mazi asharira ateraumuvumoye kugiraicyo agutwara.
20Ariko niba warahindukiriye undiugitegekwa n'umugabowawe nukabawanduye, hakagira uwo mwaryamanye atariumugabowawe,
21maze uwo mutambyi arahize uwo mugoreindahiro yo kwivuma amutonga ati: Uwiteka aguhindurishe intukanon'indahiro mu bwoko bwawe kunyunyura ikibero cyawe, agatumbisha inda yawe.
22Kandi aya mazi ateraumuvumoari bujye mu mara yawe atumbishe inda yawe, anyunyure ikibero cyawe.
“‘Uwo mugoreyikirize ati “Amen, Amen.”
23“‘Uwo mutambyi yandike iyo mivumo mu gitabo, ayogeshe ayo mazi asharira.
24Anyweshe uwo mugoreayo mazi asharira ateraumuvumo, ayo mazi ateraumuvumoazamugeramo amusharirire.
25Umutambyi akure rya turo ry'ifu riturishwa n'ifuhe ku mashyi y'uwo mugore, arizungurizeimbere y'Uwiteka, arijyane ku gicaniro.
26Yende kuri iryo turo iryuzuyeurushyi, ribeurwibutso rwaryo, aryosereze ku gicaniro abone kunywesha uwo mugoreya mazi.
27Namara kuyamunywesha, bizaba bitya: niba yanduye akaba acumuyeku mugabowe, ayo mazi ateraumuvumoazamugeramo, amusharirire atumbe inda, anyunyuke ikibero, uwo mugoreahinduke intukanomu bwoko bwe.
28Ariko niba atanduye, ahubwo akaba adahumanye nta cyo azaba, ntibizamubuzagusamainda.
29“‘Iryo ni ryo tegeko ry'ifuhe, ku mugoreugitegekwa n'umugabowe agahindukirira undi, akaba yanduye,
30no ku mugaboufatwa n'ifuhe agafuhiraumugorewe. Ashyire uwo mugoreimbere y'Uwiteka,umutambyi amugirire ibitegekwa n'iryo tegeko byose.
31Ni bwo uwo mugaboazaba akuwehogukiranirwa,umugoreakaba ari weugibwaho no gukiranirwa kwe.’”