1Uwiteka abwirira Mose mu butayubwa Sinayi, mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri,uhereye aho baviriye mu gihugu cya Egiputa ati
2“Kandi Abisirayeli baziririze Pasika mu gihe cyayo cyategetswe.
3Ku munsi wa cumi n'ine w'uku kwezi nimugoroba, abe ari ho muzayiziririza nk'uko igihe cyayo cyategetswe. Muzayiziririze mukurikize amategeko yayo yose n'imigenzo yayo mwabwirijwe yose.”
4Mose abwira Abisirayeli ngo baziririze Pasika.
5Bayiziririza mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, bari mu butayubwa Sinayi. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli bagenza.
6Hariho abantu bahumanijwe n'intumbi y'umuntu, ntibabasha kuziririza Pasika kuri uwo munsi: baza imbere ya Mose na Aroni kuri uwo munsi,
7baramubwira bati “Twahumanijwe n'intumbi y'umuntu, ariko byatuburizaiki gutambira Uwiteka igitambo mu gihe cyacyo cyategetswe hamwe n'Abisirayeli bandi?”
8Mose arabasubizaati “Nimube muretse mbaze numve icyo Uwiteka ari butegeke ibyanyu.”
9Uwiteka abwira Mose ati
10“Bwira Abisirayeli uti ‘Nihagiraumuntu muri mwe cyangwa mu rubyaro rwanyuuhumanywa n'intumbi, cyangwa uri mu rugendo rwa kure, nubwo bimeze bityo, aziriririze Uwiteka Pasika.
11Mu kwezi kwa kabiri ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, abe ari ho bayiziriririza, bayirishe imitsima itasembuwe n'imboga zisharira,
12he kugirainyama zayo baraza ngo zigeze mu gitondo, kandi he kugiraigufwa bavuna. Uko itegeko rya Pasika ryose riri abe ari ko bayiziririza.
13Arikoumuntuudahumanye kandi ntabe mu rugendo, akareka kuziririza Pasika azacibwe mu bwoko bwe. Kuko atatambiye Uwiteka icyo gitambo mu gihe cyacyo cyategetswe, uwo muntu azagibwaho n'icyaha cye.
14“‘Kandiumunyamahanga nasuhukiramuri mwe agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, akurikize itegeko rya Pasika n'imigenzo yayo yabwirijwe:umunyamahanga na kavukiremuzabasangize itegeko.’”
15Umunsiubuturobwera bwashinzwe, cya gicu gitwikira ubwo buturo, ari bwo Hema ry'Ibihamya, kandi nimugoroba kiba ku buturogisa n'umurirokigeza mu gitondo.
16Uko ni ko byabaga iminsi yose: cya gicu cyarabutwikiraga, nijoro kigasa n'umuriro.
17Kandi uko icyo gicu cyaterurwaga kuri iryo Hema, Abisirayeli babonaga kugenda, kandi aho cyahagararaga akaba ari ho Abisirayeli babamba amahema.
18Itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryahagurutsaga Abisirayeli, kandi akaba ari ryo ribabambisha amahema. Igihe cyose icyo gicu cyamaraga ku buturobwera, bakimaraga aho babambye amahema.
19Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi ku buturo, Abisirayeli bitonderaga icyo Uwiteka yabihanangirije ntibagende.
20Ubundi icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku buturo, maze itegeko ry'Uwiteka rikabagumisha aho babambye amahema akaba ari ryo ribahagurutsa.
21Ubundi cyabugumagaho gihereye nimugoroba kikageza mu gitondo, cyabuterurwaho mu gitondo bagahaguruka. Cyangwa cyabwirirwaho kikaburaraho, maze kikabuterurwaho bagahaguruka.
22Naho yaba iminsi ibiri cyangwaukwezi cyangwaumwaka, iyo icyo gicu cyatindaga ku buturobwera kikabugumaho, Abisirayeli bagumagaaho babambye amahema ntibagende, maze cyabuterurwaho bagahagurukabakagenda.
23Itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryababambishaga amahema, kandi akaba ari ryo ribahagurutsa. Bitonderaga ibyo Uwiteka yabihanangirije, uko Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose.