Ibyah 1:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugirango yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana

2uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.

3Hahirwausomaamagambo y'ubu buhanuzi, hahirwa n'abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.

4Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya.
Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y'intebe yayo

5no kuri Yesu Kristo, ari we mugabowo guhamyaukiranuka n'imfura yo kuzuka,utwara abami bo mu isi,udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye,

6akaduhindura abami n'abatambyi b'Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n'ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.

7Dore arazana n'ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n'abamucumisena bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.

8“Ndi Alufa na Omega, itangiriro n'iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.

9Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n'ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu.

10Ku munsi w'Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk'iry'impanda

11rivuga riti “Icyoubonaucyandike mu gitabo,ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso n'i Simuruna, n'i Perugamon'i Tuwatira n'i Sarudi, n'i Filadelifiya n'i Lawodikiya.”

12Nuko mpindukizwa no kurebaijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiyembona ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu,

13kandi hagati y'ibyo bitereko by'amatabaza mbona usa n'Umwana w'umuntu, yambaye igishura kandi yambayeumushumi w'izahabu mu gituza.

14Umutwe we n'umusatsi we byeraga nk'ubwoya bw'intama bwera cyangwa nka shelegi, n'amaso ye yasaga n'ibirimi by'umuriro,

15ibirenge bye bisa n'umuringa w'umutekeutunganijwe n'umurirowo mu ruganda, n'ijwi rye ryari rimeze nk'iry'amazi menshi asuma.

16Mu kubokokwe kw'iburyo yari afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke havamo inkota ityaye ifiteubugiimpande zombi. Mu maso he hari hameze nk'izuba iyo rityaye.

17Mubonye ntyo mwikubitaimbere nk'upfuye, anshyirahoukubokokw'iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka

18kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z'urupfu n'iz'ikuzimu.

19Nuko wandike ibyoubonye n'ibiriho, n'ibiri bukurikireho hanyuma

20n'ubwiru bw'inyenyeri ndwi, izoumbonanye mu kubokokwanjye kw'iburyo, n'iby'ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika b'ayo matorero arindwi, naho ibitereko by'amatabaza birindwi ni byo matorero arindwi.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>