Ibyah 10:1-11 BYSB2001 - Bible AI

1Mbona marayika wundiukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu,umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n'izuba, ibirenge bye bisa n'inkingi z'umuriro.

2Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy'iburyo ku nyanja, n'icy'ibumosoagishyira ku butaka.

3Arangururaijwi rirenga nk'uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw'inkuba kuvugaamajwi yako.

4Kandi guhinda kurindwi kw'inkuba kumazekuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugiramu ijuru rimbwira riti “Iby' uko guhinda kurindwi kw'inkuba kuvuzeubizigame, bibeubwiru ntubyandike.”

5Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butakaamanikaukubokokwe kw'iburyo, agutunga mu ijuru

6arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n'ibirimo, n'isi n'ibiyirimo n'inyanja n'ibiyirimo ati “Ntihazabaho igiheukundi,

7ahubwo mu minsi y'ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuzaimpanda, ni houbwiru bw'Imana buzababusohoye nk'uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

8Nuko rya jwi numvise rivugiramu ijuru, nongera kuryumva rimbwira riti “Genda wende ka gatabo kabumbutse kari mu intoki za marayikauhagaze ku nyanja no ku butaka.”

9Nuko nsanga marayika uwo ndamubwira nti “Mpa ako gatabo.”
Aransubizaati “Endaugaconshomere, karagusharirira mu nda ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk'ubuki.”

10Nenda ako gatabo, ngakura mu intoki za marayika ndagaconshomera. Mu kanwa kanjye karyohera nk'ubuki, ariko maze kukarya mu nda yanjye harasharirirwa.

11Arambwira ati “Ukwiriye kongera guhanura iby'amoko menshi n'amahanga menshi, n'indimi nyinshi n'abami benshi.”