Ibyah 11:1-19 BYSB2001 - Bible AI

1Bampaurubingo rusa n'inkoni bati “Hagurukaugereurusengero rw'Imana n'igicaniro n'abasengeramo,

2arikourugorw'urusengeroururekenturugerekuko rwahawe abanyamahanga, kandiumuduguduwera bazamara amezi mirongo ine n'abiri bawukandagira.

3Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.”

4Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n'ibitereko by'amatabaza bibiri, bihagarara imbere y'Umwami w'isi.

5Kandi iyoumuntu ashatse kubagirira nabiumuriroubavamu kanwaukotsa abanzi babo, kandi nihagiraumuntuushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa.

6Bafiteubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafiteubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no gutezaisi ibyago byose uko bashatse.

7Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimuirwane na bo, ibaneshe ibīce.

8Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudumunini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y'umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.

9Nuko abo mu moko n'imiryango n'indimi n'amahanga, bazamara iminsi itatu n'igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.

10Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.

11Iyo minsi itatu n'igice ishize,umwuka w'ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka,ubwoba bwinshi buteraababibonye.

12Bumva ijwi rirenga rivugiramu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.”Nuko bazamukiramu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba.

13Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudukiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana nyir'ijuru.

14Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.

15Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw'isi bubayeubw'Umwami wacu n'ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”

16Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y'Imana, bikubitahasi bubamye baramya Imana bati

17“Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenzeubushobozi bwawe bukomeye ukīma.

18Amahanga yararakaye nukoumujinya waweuraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n'icyo kugororereramo abagaragu b'imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n'abubahaizina ryawe, aboroheje n'abakomeye, kandi n'igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.”

19Urusengero rw'Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y'isezerano ryayo, habaho imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, n'igishyitsi n'uruburarwinshi.