1Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbonaumugorewambaye izuba,ukwezi kwari munsi y'ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry'inyenyeri cumi n'ebyiri,
2kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n'ibise.
3Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukuragifite imitwe irindwi n'amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.
4Umurizowacyoukururakimwe cya gatatu cy'inyenyeri zo ku ijuru,uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y'uwo mugorewaramukwaga, kugirango namara kubyara gihereko kiryeumwana we kimutsōtsōbe.
5Abyaraumwana w'umuhunguuzaragiza amahanga inkoni y'icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo.
6Uwo mugoreahungira mu butayuaho afite ahantu yiteguriwen'Imana, kugirango bamugaburirireyo kumaraiminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.
7Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n'abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n'abamarayika bacyo.
8Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka.
9Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywamu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.
10Numva ijwi rirenga rivugiramu ijuru riti “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umureziwa bene Data ajugunywehasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y'Imana yacu.
11Na bo bamuneshesheje amaraso y'Umwana w'Intama n'ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.
12Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiyeafiteumujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”
13Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywemu isi, gihīga wa mugorewabyayeumuhungu.
14Umugoreahabwa amababa abiri y'ikizu kinini, kugirango agurukeahungire mu butayuahantu he, aho agaburirirwa igihe n'ibihe n'igice cy'igihe, arindwa icyo kiyoka.
15Icyo kiyoka gicira amazi ameze nk'uruziinyuma y'uwo mugorekugirango amutembane.
16Ariko isi iramutabara, yasamya akanwa kayo imirauruzicya kiyoka cyaciriye.
17Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y'Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.