Ibyah 13:1-18 BYSB2001 - Bible AI

1Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubonambona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n'imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutukaImana.

2Iyo nyamaswa nabonye yasaga n'ingwe, amajanja yayo yasaga n'aya aruko, akanwa kayo kasaga n'ak'intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n'intebe yacyo y'ubwami, n'ubutware bukomeye.

3Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n'ukomeretseurugumarwica, ariko urwo rugumarwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.

4Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswaubutware bwacyo, baramya n'iyo nyamaswa bati “Ni ndeuhwanye n'iyi nyamaswa, kandi ni ndeubasha kuyirwanya?”

5Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n'ibyo gutukaImana, ihabwa no kuramango imare amezi mirongo ine n'abiri.

6Ibumburiraakanwa kayo gutukaImana, no gutukaizina ryayo n'ihema ryayo n'ababa mu ijuru.

7Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n'amoko yose, n'indimi zose n'amahanga yose.

8Abari mu isi bose bazayiramya,umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama, watambweuhereye ku kuremwa kw'isi.

9Ufiteugutwi niyumve.

10Nihagiraujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa houmunyago, kandiuwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri no kwizera kwabo.

11Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk'ay'umwana w'intama, ivuga nk'ikiyoka.

12Itegekeshaububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n'abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakizeurugumarwayishe,

13kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanuraumurirouva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y'abantu.

14Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kuremaigishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n'inkota ikabaho.

15Ihabwa guha icyo gishushanyo cy'inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose.

16Itera bose aboroheje n'abakomeye, n'abatunzi n'abakene, n'ab'umudendezo n'ab'imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy'iburyo cyangwa mu ruhanga,

17kugirango hatagiraumuntu wemererwa kuguracyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwaumubarew'izina ryayo.

18Aha ni houbwenge buri:ufiteubwenge abareumubarew'iyo nyamaswa kuko ariumubarew'umuntu, kandiumubarewe ni magana atandatu na mirongo itandatu n'itandatu.