Ibyah 14:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko ngiye kubonambona Umwana w'Intama ahagaze ku musoziwa Siyoni, ahagararanye n'abantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine, bafite izina rye n'izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.

2Numva ijwi rivugiramu ijuru rimeze nk'iry'amazi menshi asuma, kandi nk'iry'inkuba ihinda cyane, kandi iryo jwi numvise ryari rimeze nk'iry'abacuranzi bacuranga inanga zabo,

3baririmba indirimbo nshya imbere ya ya ntebe y'ubwami n'imbere ya bya bizima bine na ba bakuru. Nta muntu wabashije kwiga iyo ndirimbo, keretse ba bantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine bacunguwe ngo bakurwe mu isi.

4Abo ni bo batandujwe n'abagore kuko ari abāri. Abo ni bo bakurikira Umwana w'Intama aho ajya hose. Bacunguriwemu bantu kugirango babeumuganura ku Mana no ku Mwana w'Intama.

5Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma, kuko ari abaziranenge.

6Nuko mbona marayika wundi agurukaaringanije ijuru, afiteubutumwa bwiza bw'iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n'imiryango yose, n'indimi zose n'amoko yose.

7Avuga ijwi rirenga ati “NimwubaheImana muyihimbaze, kuko igihe cyo guciraabantuurubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasōko.”

8Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati “Iraguye, iraguye! Babuloniwa muduguduukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry'ubusambanyi bwawo.”

9Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza,

10uwo ni weuzanywa ku nzoga ari yo mujinya w'Imana, yiteguwe idafunguwemoamazi mu gacuma k'umujinya wayo. Kandi azababazwa n'umuriron'amazuku imbere y'abamarayika bera, n'imbere y'Umwana w'Intama.

11Umwotsi wo kubabazwa kwaboucumba iteka ryose, ntibaruhukaku manywa na nijoro abaramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo,umuntu weseushyirwaho ikimenyetso cy'izina ryayo.”

12Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri, bitondera amategeko y'Imana bakagira kwizerank'ukwa Yesu.

13Numva ijwi rivugiramu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’”Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhukeimihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”

14Mbona igicu cyera, no ku gicu mbonauwicayeho usa n'Umwana w'umuntu, wambaye ikamba ry'izahabu ku mutwe kandi afiteumuhoroutyaye mu intoki ze.

15Marayika wundi ava mu rusengero arangururaijwi rirenga, abwirauwicaye kuri icyo gicu ati “Ahuramoumuhorowawe,usarure kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane.”

16Nukouwicaye ku gicu yahuraumuhorowe mu isi, isi irasarurwa.

17Marayika wundi ava muri rwa rusengero rwo mu ijuru, na we afiteumuhoroutyaye.

18Hakurikiraho undiuvuyemu gicaniro ari we mutware w'umuriro, arangururaijwi abwira wa marayika wundiufiteumuhoroutyaye ati “Ahuraumuhorowaweutyaye, uce amaseri yo ku muzabibu w'isi kuko inzabibu zawo zinetse.”

19Nuko marayika yahuraumuhorowe mu isi, aca imbuto z'umuzabibu w'isi azijugunya mu muvuremuniniw'umujinya w'Imana.

20Uwo muvurewengesherezwamo ibirenge inyuma ya wa mudugudu,uvamoamaraso agera ku mikoba yo ku majosi y'amafarashi, ageza sitadiyo igihumbi na magana atandatu.