1Numva ijwi rirenga rivugiramuri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika barindwi riti “Nimugende musukemu isi izo nzabya ndwi z'umujinya w'Imana.”
2Uwa mbere aragenda asukaurwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n'ibisebe bikomeye bibi.
3Uwa kabiri asukaurwabya rwe mu nyanja ihinduka amaraso nk'ay'intumbi, ikintu cyose cyo mu nyanja gifiteubugingo kirapfa.
4Uwa gatatu asukaurwabya rwe mu nzuzi n'imigezi n'amasoko, na byo bihinduka amaraso.
5Numva marayika w'amazi avuga ati “Wa Wera we,urihokandi wahozeho kandiuzahoraho, uriumukiranutsi kuko uku ari ko wabitegetse.
6Bavushije amaraso y'abera n'ay'abahanuzi, naweubahaye amaraso ngo abe ari yo banywa, ni byo bibakwiriye.”
7Numva igicaniro kivuga kiti “Yee Mwami Imana Ishoborabyose, amateka yawe ni ay'ukurino gukiranuka.”
8Nuko marayika wa kane asukaurwabya rwe mu zuba, rihabwa kokesha abantuumuriro.
9Abantu botswa n'icyokere cyinshi, batuka izina ry'Imana ishobora kubateza ibyo byago, ntibīhana ngo bayihimbaze.
10Marayika wa gatanu asukaurwabya rwe ku ntebe y'ubwami ya ya nyamaswa. Ubwami bwayo bucuraumwijima, kuribwa gutumabahekenya indimi zabo,
11kandi kuribwa kwabo n'ibisebe byabo bituma batuka Imana nyir'ijuru, ntibīhana imirimo yabo.
12Marayika wa gatandatu asukaurwabya rwe mu ruzi runiniUfurate. Amazi yarwo akamira kugirango inzira y'abami baturukaiburasirazuba yitegurwe.
13Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w'ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n'ibikeri,
14kuko ari yo myuka y'abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururizekujya mu ntambara yo ku munsiukomeye w'Imana Ishoborabyose.
15(Dore nzaza nk'umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugirango atagenda yambayeubusabakareba isoni z'ubwambure bwe.)
16Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayohitwa Harimagedoni.
17Marayika wa karindwi asukaurwabya rwe mu kirere. Ijwi rirenga rivugiramu rusengero kuri ya ntebe riti “Birarangiye!”
18Habaho imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, habaho n'igishyitsi cyinshi, igishyitsi gikomeye gityo nticyigeze kubahouhereye aho abantu babereye mu isi.
19Wa muduguduukomeyeugabanywamo gatatu, imiduguduy'abanyamahanga iragwa. Babuloniikomeye yibukwa imbere y'Imana, ngo ihabwe agacuma k'inzoga, ari yo nkazi y'umujinya wayo.
20Ibirwa byose birahunga kandi imisozi ntiyaboneka.
21Uruburarukomeye rumanukiraabantu ruvuyemu ijuru, ibuye ryarwo rimwe riremera nk'italanto. Icyo cyago cy'uruburagituma abantu batuka Imana, kuko icyago cyarwo gikomeye cyane.