Ibyah 17:1-18 BYSB2001 - Bible AI

1Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka marayaukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.

2Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.”

3Anjyana mu butayundi mu Mwuka, mbonaumugoreyicaye ku nyamaswa itukurayuzuyeamazina yo gutukaImana, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi.

4Uwo mugoreyari yambayeumwenda w'umuhengeri n'uw'umuhemba. Yari arimbishijwe n'izahabu n'amabuye y'igiciro cyinshi n'imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy'izahabu cyuzuyeibizira n'imyanda y'ubusambanyi bwe.

5Mu ruhanga rwe afite izina ry'amayoberane ryanditswe ngoBABULONI IKOMEYE, NYINA W'ABAMARAYA, KANDI NYINA W'IBIZIRA BYO MU ISI.

6Mbona ko uwo mugoreasinze amaraso y'abera n'amaraso y'abahōwe Yesu.
Mubonye ndatangara cyane.

7Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry'uriyamugoren'iry'inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi.

8Iyo nyamaswaubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimuijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy'ubugingo,uhereye ku kuremwa kw'isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.

9“Aha ni ho hakwiriyeubwenge n'ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugoreyicaraho.

10Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumaraigihe gito.

11Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyoubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.

12“Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk'abami kumaraisaha imwe.

13Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n'ubutware bwabo.

14Bazarwanya Umwana w'Intama, ariko Umwana w'Intama azabanesha, kuko ari we Mutwareutwara abatware n'Umwami w'abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”

15Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n'amateraniro y'abantu n'amahanga n'indimi.

16Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuzebirye inyama ze, bimutwike akongoke.

17Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukoraibyo yagambiriye, no guhuzainama no guha ya nyamaswaubwami bwabyo, kugezaaho amagambo y'Imana azasohorera.

18“Wa mugorewabonye ni we wa muduguduukomeyeutegeka abami bo mu isi.”