Ibyah 18:1-24 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afiteubutware bukomeye isi imurikirwa n'ubwiza bwe.

2Arangururaijwi rirenga ati “Iraguye iraguye, Babuloniikomeye! Ihindutse icumbi ry'abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n'ibisiga byose bihumanye kandi byangwa.

3Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry'ubusambanyi by'uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n'ubwinshi bw'ubutunzi bwawo no kudamarara.”

4Numva irindi jwi rivugiramu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugirango mwe gufatanya n'ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.

5Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.

6Muwiture ibihwanye n'ibyo wabagiriye, kandi muwusagirizeho kabiri ibikwiriye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguragamo, muwufunguriremo kabiri.

7Nk'uko wihimbazagaukidamarariraukishima ibyishimo bibi, mube ari ko muwuhakubabazwa agashinyaguro no kuboroga, kuko wibwira uti ‘Nicara ndiumugabekazi sindiumupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.’

8Ku bw'ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe,urupfu n'umuborogo n'inzara kandiuzatwikwaukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iy'imbaraga.”

9Kandi abami bo mu isi basambanaga na wo bakadabagirana na wo, bazawuririra bawuborogere ubwo bazabonaumwotsi wo gutwikwa kwawo,

10bahagaritswe kure no gutinya kubabazwa kwawo bati “Ni ishyano ni ishyano! Wa mudugudumuniniwe. Yewe Babuloniwa muduguduukomeye we,ubonye ishyano kuko mu isaha imwe itekauciriwe ho rigusohoyeho!”

11N'abatunzi bo mu isi na bo bazawuririra bawuborogere, kuko ari nta wuzabaakiguraurutundo rwabo,

12ari izahabu ari ifeza, ari amabuye y'igiciro cyinshi n'imaragarita, n'imyenda y'ibitare myiza n'imyenda y'imihengeri, na hariri n'imyenda y'imihemba, n'ibiti byose by'imibavu n'ibintu byose byaremwe mu mahembe y'inzovu, n'ibintu byose byabajwe mu biti by'igiciro cyinshi cyane, n'ibyacuzwe mu miringa n'ibyacuzwe mu cyuma, n'ibyaremwe mu ibuye ryitwa marimari,

13na mudarasini n'ibinzari, n'imibavu n'amavuta meza nk'amadahano, n'icyome n'inzoga n'amavuta ya elayo, n'ifu y'ingenzi n'amasaka, n'inka n'intama, n'amafarashi n'amagare, n'imibiri y'abantu n'ubugingo bwabo.

14(Kandi imbutoumutimawawe wifuzagazigukuweho, n'ibintu byose biryoha neza n'ibisa neza bigushizeho, ntibazabibonaukundi.)

15Abatundaga ibyo, abo uwo muduguduwatungishije bazahagarikwa kure no gutinya kubabazwa kwawo, barira baboroga

16bavuge bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umuduguduukomeye wambitswe imyenda y'ibitare myiza n'iy'imihengeri n'iy'imihemba, kandiukarimbishwa n'izahabu n'amabuye y'igiciro cyinshi n'imarigarita,

17ubonye ishyano kuko mu isaha imweubutunzi bwinshi bungana butyo burimbutse!”
Kandi aberekeza bose n'umuntu wese wambukiramu nkuge hose, n'abasare n'abatunda bambutse inyanja bari bahagaze kure,

18kandi bakirebaumwotsi wo gutwikwa kwawo bavuga amajwi arenga bati “Ni mudugudukiuhwanye n'uriyamuduguduukomeye?”

19Bītumuriraumukungugu ku mitwe, bavuga amajwi arenga, barira baboroga bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umuduguduukomeye watungishijeubutunzi bwawo abafite inkuge mu nyanja,ubonye ishyano kuko warimbutse mu isaha imwe.

20Wa juru we, namwe abera n'intumwa n'abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahōrera!”

21Nuko marayikaukomeye aterura igitare kimeze nk'urusyo runini, akiroha mu nyanja ati “Uko ni ko Babuloniumuduguduukomeyeuzatembagazwa, kandi ntuzongera kubonekaukundi.

22Ntihazumvikana muri woweukundi abacuranzi n'abahimbyi b'indirimbo, n'abavuza imyironge n'abavuza impanda, kandi nta muhanga naho yabaumunyabukorikori bwoseuzaboneka muri woweukundi, ndetse n'ijwi ry'urusyo ntirizumvikana muri woweukundi.

23Umucyo w'itabaza ntuzaboneka muri woweukundi, kandi ijwi ry'umukwe n'iry'umugenintazumvikana muri woweukundi. Abatunzi bawe bari abakomeye bo mu isi, kuko amahanga yose yayobejwe n'uburozibwawe.

24Kandi muri uwo muduguduni ho amaraso y'abahanuzi n'ay'abera n'abiciwe mu isi bose yabonetse.”