1Hanyuma y'ibyo numva mu ijuru ijwi rirenga risa n'iry'abantu benshi bavuga bati “Haleluya! Agakiza n'icyubahiro n'ubutware ni iby'Imana yacu,
2kuko amateka yayo ari ay'ukurino gukiranuka. Yaciriye ho iteka maraya uwoukomeye, wononeshaga abari mu isiubusambanyi bwe, kandi imuhōreye amaraso y'imbata zayo.”
3Barongera bati “Haleluya! Umwotsi weuhoraucumba iteka ryose.”
4Nuko ba bakuru makumyabiri na bane na bya bizima bine bikubitahasi, basenga Imana yicara kuri irya ntebe bati “Amen, Haleluya!”
5Ijwi riva kuri iyo ntebe rivuga riti “Nimushime Imana yacu mwa mbata zayo mwese mwe, namwe abayubaha, aboroheje n'abakomeye!”
6Numva ijwi risa n'iry'abantu benshi n'irisa n'iry'amazi menshi asuma, n'irisa n'iryo guhinda kw'inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma!
7Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kukoubukwe bw'Umwana w'Intama busohoyeumugeniwe akaba yiteguye,
8kandi ahawe kwambaraumwenda w'igitare mwiza,urabagiranautanduye.”(Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera.)
9Arambwira ati “Andika uti ‘Hahirwa abatoreweubukwe bw'Umwana w'Intama.’”Kandi ati “Ayo ni amagambo y'ukurikw'Imana.”
10Nikubitira hasi imbere y'ibirenge bye kumuramya, ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yousenga. Kuko guhamya kwa Yesu ariumwuka w'ubuhanuzi.”
11Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubonambona ifarashi y'umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw'ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye.
12Amaso ye ni ibirimi by'umurirono ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi n'umuntu wese keretse we wenyine.
13Yambayeumwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry'Imana.
14Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n'amafarashi y'imyeru, zambaye imyenda y'ibitare myiza, yera kandi itanduye.
15Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugirango ayikubiteamahanga, azayaragize inkoni y'icyuma. Yengesha ibirenge mu muvurew'inkazi y'umujinya w'Imana Ishoborabyose.
16Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngoUMWAMI W'ABAMI, N'UMUTWARE UTWARA ABATWARE.
17Mbona marayika ahagaze mu zuba arangururaijwi, abwira ibisiga byose bigurukiramu kirere ati “Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira,
18murye intumbi z'abami n'iz'abatware b'ingabo n'iz'ab'ubushobozi, n'iz'amafarashi n'iz'abahekwa na yo n'iz'abantu bose, ab'umudendezo n'ab'imbata, aboroheje n'abakomeye.”
19Nuko mbona ya nyamaswa n'abami bo mu isi n'ingabo zabo bakoraniye kurwanya Uhetswe na ya farashi n'ingabo ze.
20Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w'ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n'abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywamu nyanja yakaumuriron'amazuku ari bazima.
21Abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa k'Uhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo.