Ibyah 2:1-29 BYSB2001 - Bible AI

1“Wandikire marayika w'Itorero ryo muri Efeso uti
“Ufashe inyenyeri ndwi mu kubokokw'iburyo, akagendera hagati y'ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu aravuga aya magambo ati

2‘Nzi imirimo yawe n'umuhatiwawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yukoutabasha kwihanganira abanyageso mbi, n'uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo,ukabona ko ari abanyabinyoma.

3Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora.

4Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretseurukundo rwawe rwa mbere.

5Nuko ibuka aho wavuyeukagwa wihane,ukoreimirimo nk'iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy'itabaza cyawe ahacyo nutihana.

6Ariko reroufiteicyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y'Abanikolayiti, iyo nanjye nanga.’

7“Ufiteugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
“Unesha nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo kiri muri Paradiso y'Imana.

8“Wandikire marayika w'Itorero ry'i Simurunauti
“Uwa mbere ari na we w'imperuka,uwariwarapfuye none akaba ari muzimaaravuga aya magambo ati

9‘Nzi amakuba yawe n'ubukenebwawe, (ariko rero uriumutunzi), n'ukoutukwa n'abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab'isinagogi ya Satani.

10Ntutinye ibyougiyekuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y'imbohe kugirango mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujyeukiranukauzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry'ubugingo.’

11“Ufiteugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
“Unesha nta cyo azatwarwa n'urupfu rwa kabiri.

12“Wandikire marayika w'Itorero ry'i Perugamouti
“Ufite inkota ityaye ifiteubugiimpande zombi aravuga aya magambo ati

13‘Nzi aho uba ko ari ho intebe y'ubwami bwa Satani iri, nyamaraugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipaumugabowakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba.

14Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyuufiteabakomeza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y'Abisirayeli kugirango barye intonōrano kandi basambane.

15Nawe ni koumeze,ufiteabakomeza inyigisho z'Abanikolayiti nka bo.

16Nuko wihane kuko nutihana nzaza aho uri vuba, ndwanye abo mbatikure inkota yo mu kanwa kanjye.’

17“Ufiteugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
“Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n'ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n'umuntu wese keretseurihabwa.

18“Wandikire marayika w'Itorero ry'i Tuwatira uti
“Umwana w'Imana,ufiteamaso asa n'ibirimi by'umuriron'ibirenge bye bigasa n'umuringa w'umutekearavuga aya magambo ati

19‘Nzi imirimo yawe n'urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, n'uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi.

20Nyamara mfite icyo nkugaya, kukoukundira urya mugoreYezebeli wiyitaumuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugirango zisambane kandi zirye intonōrano.

21Icyakora namuhayeuburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihanaubusambanyi bwe.

22Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi n'abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi.

23Kandi n'abana be nzabicishaurupfu, amatorero yose amenye yuko ari jyeurondoraubwenge n'imitima, kandi ko nzīturaumuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.

24“‘Ariko mwebwe mwese abasigaye b'i Tuwatira, badakurikiza izo nyigisho kandi batazi ibyo ba bandi bītaubwiru (ari bwo bwiru bwa Satani!) Ndababwira nti: Nta wundi mutwaro mbīkoreza keretse uyu,

25ko mukomeza ibyo mufitemukageza aho nzazira.’

26“Unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuhaubutware bwo gutwara amahanga yose,

27azayaragiza inkoni y'icyuma nk'aho ari inzabya z'ibumba, ayiyamenagurizerimwe nk'uko nanjye nabihawe na Data.

28Kandi nzamuha Inyenyeri yo mu ruturuturu.

29“Ufiteugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>