Ibyah 20:1-15 BYSB2001 - Bible AI

1Mbona marayika amanuka ava mu ijuru afiteurufunguzo rufungura ikuzimu, afite n'umunyururumuninimu ntoki ze.

2Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugirango kimare imyaka igihumbi,

3akijugunya ikuzimuarahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugirango kitongera kuyobya amahanga kugezaaho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugirango kimare igihe gito.

4Mbona intebe z'ubwami, mbona bazicaraho bahabwaubucamanza. Kandi mbona imyuka y'abaciwe ibihanga babahōra guhamya kwa Yesu n'ijambo ry'Imana, ari bo batāramije ya nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo kandi batashyizweho ikimenyetso cyayo. Barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi.

5Uwo ni wo muzukowa mbere. Abapfuye basigaye ntibazuka, iyo myaka igihumbi itarashira.

6Ufiteumugabane wo kuzukakwa mbere arahirwa kandi niuwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugiraicyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b'Imana na Kristo kandi bazimana na yo iyo myaka igihumbi.

7Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe.

8Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfurukaenye z'isi, Gogi na Magogi kugirango ayakoranirize intambara,umubarewabo ni nk'umusenyi wo ku nyanja.

9Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y'ingabo z'abera n'umurwaukundwa. Umurirouzamanuka uva mu ijuru,ubatwike,

10kandi Satani wabayobyaga ajugunywemuri ya nyanja yakaumuriron'amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w'ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.

11Mbona intebe y'ubwami nini yera mbona n'Iyicayeho, isi n'ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka.

12Mbona abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n'ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z'ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.

13Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n'Ikuzimubigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyoumuntu wese yakoze.

14Urupfu n'Ikuzimubijugunywamuri ya nyanja yakaumuriro. Iyo nyanja yakaumurironi yo rupfu rwa kabiri.

15Kandiumuntu weseutabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy'ubugingo, ajugunywamuri iyo nyanja yakaumuriro.