1Mbona ijuru rishya n'isi nshya, kuko ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byashize, n'inyanja yari itakiriho.
2Mbonaururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk'ukoumugeniarimbishirizwaumugabowe.
3Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry'Imana riri hamwe n'abantu kandi izaturanana bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imanaubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.
4Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandiurupfu ntiruzabahoukundi, kandiumuborogo cyangwa gutakacyangwa kuribwa ntibizabahoukundi kuko ibya mbere bishize.”
5Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.”Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n'ay'ukuri.”
6Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n'iherezo. Ufite inyota nzamuheraubuntu kunywaku isoko y'amazi y'ubugingo.
7Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abeumwana wanjye.
8Ariko abanyabwoba n'abatizera, n'abakora ibizira n'abicanyi, n'abasambanyi n'abarozi n'abasenga ibishushanyo n'abanyabinyoma bose,umugabane wabouzabamu nyanja yakaumuriron'amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.”
9Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuyeibyago birindwi by'imperuka, avuganananjye arambwira ati “Ngwino nkwerekeumugeni,umugorew'Umwana w'Intama.”
10Anjyana ku musozimuninikandi muremure ndi mu Mwuka, anyerekaururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana,
11rufiteubwiza bw'Imana. Kurabagirana kwarwo gusa n'ukw'ibuye ry'igiciro cyinshi cyane nk'ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk'isarabwayi.
12Rufiteinkike nini kandi ndende n'amarembo cumi n'abiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na babiri, kandi handitsweho amazina y'imiryango cumi n'ibiri y'abana ba Isirayeli.
13Iburasirazuba hariho amarembo atatu, ikasikazi hariho amarembo atatu, ikusi hariho amarembo atatu, n'iburengerazuba hariho amarembo atatu.
14Inkike z'urwo rurembo zifite imfatiro cumi n'ebyiri, zanditsweho amazina cumi n'abiri y'intumwa cumi n'ebyiri z'Umwana w'Intama.
15Uwavuganaga nanjye yari afiteurugerorw'urubingo rw'izahabu, kugirango agere urwo rurembo n'amarembo yarwo n'inkike zarwo.
16Urwo rurembo rungana impande zose,uburebure bungana n'ubugari. Ageresha urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyo inzovu n'ibihumbi bibiri,uburebure bw'umurambararo n'ubugarin'uburebure bw'igihagararo birangana.
17Agera inkike zarwo, ageramo imikono ijana na mirongo ine n'ine, akurikijeurugerorw'abantu, ibyo niukuvugango urw'abamarayika.
18Inkike zarwo zubakishijwe yasipi, nahoururemboubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nk'ibirahuri byiza.
19Imfatiro z'inkike z'urwo rurembo zarimbishijwe amabuye y'igiciro cyinshi y'amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido,
20urwa gatanu rwari sarudonikisi, urwa gatandatu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusolito, urwa munanirwari berulo, urwa cyenda rwari topazi, urwa cumi rwari kirusoparaso, urwa cumi na rumwe rwari huwakinto, urwa cumi n'ebyiri rwari ametusito.
21Amarembo uko ari cumi n'abiri, yari imaragarita cumi n'ebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa n'ibirahuri bibonerana.
22Icyakora sinabonyeurusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n'Umwana w'Intama ari bo rusengero rwarwo.
23Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n'izuba cyangwa n'ukwezi, kukoubwiza bw'Imana ari bwo buruvirakandi Umwana w'Intama ari we tabaza ryarwo.
24Amahanga azagendera mu mucyo warwo, abami bo mu si bazaneyoubwiza bwabo.
25Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo.
26Kandi bazazanayoubwiza n'icyubahiro by'amahanga.
27Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwaukoraibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama.