Ibyah 22:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Anyerekauruzirw'amazi y'ubugingo rubonerana nk'isarabwayi, ruva ku ntebe y'Imana n'Umwana w'Intama,

2rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y'urwo ruzi, hariho igiti cy'ubugingo cyera imbuto z'uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z'uburyo bumwe bumwe ukoukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukizaamahanga.

3Nta muvumouzabahoukundi, ahubwo intebe y'Imana n'Umwana w'Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera.

4Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo.

5Nta joro rizabahoukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n'itabaza cyangwa kuvirwa n'izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose.

6Arambwira ati “Ayo magambo ni ayo kwizerwa n'ay'ukuri, kandi Umwami Imana itegeka imyuka y'abahanuzi, yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubahovuba.

7Kandi dore ndaza vuba. Hahirwauwitondera amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo.”

8Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y'ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugirango muramye.

9Ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b'abahanuzi, n'uw'abitondera amagambo y'iki gitabo. Imana abe ari youramya.”

10Kandi arambwira ati “Amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo ntuyazigame ngouyagireubwiru, kuko igihe kiri bugufi.

11Ukiranirwa agumye akiranirwe,uwanduye mu mutimaagumye yandure,umukiranutsi agumye akiranuke,uweraagumye yezwe.

12“Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugirango ngororereumuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.

13Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n'uwa nyuma, itangiriro n'iherezo.

14“Hahirwa abamesera ibishura byabo kugirango bemererwe kwegera cya giti cy'ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.

15Hanze hazaba imbwa n'abarozi n'abasambanyi, n'abicanyi n'abasenga ibishushanyo, n'umuntu weseukunda kubeshya akabikora.

16“Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw'amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n'umwuzukuruzawe, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.”

17Umwuka n'umugenibarahamagara bati “Ngwino!”Kandiuwumva nahamagare ati “Ngwino!”Kandiufiteinyota naze,ushaka ajyane amazi y'ubugingo ku buntu.

18Uwumva wese amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagiraumuntuuzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.

19Kandi nihagiraumuntuukuraku magambo y'igitabo cy'ubu buhanuzi, Imana izamukuraku mugabane wa cya giti cy'ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”

20Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.”
Amen, ngwino Mwami Yesu.

21Ubuntu bw'Umwami Yesu bubanenamwe mwese. Amen.