Ibyah 3:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1“Wandikire marayika w'Itorero ry'i Sarudi uti
“Ufite Imyuka irindwi y'Imana n'inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n'ukoufiteizina ry'ukouriho, nyamaraukabauri intumbi.

2Jya uba masoukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y'Imana yanjye.

3Nuko ibuka ibyo wākiriye n'ibyo wumvise,ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutabamaso nzaza nk'umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.

4Icyakoraufiteamazina make y'ab'i Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babikwiriye.’

5“Unesha ni weuzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy'ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n'imbere y'abamarayika be.

6“Ufiteugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

7“Wandikire marayika w'Itorero ry'i Filadelifiya uti
“Uwera kandi w'ukuriufiteurufunguzo rwa Dawidi,ukingura ntihagireukinga kandiukinga ntihagireukingura, aravuga aya magambo ati

8‘Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yaweurugirukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kukoufiteimbaraga nke nyamaraukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.

9Dore nguhayebamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubiteimbere y'ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze.

10Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.

11Ndaza vuba, komeza ibyoufitehatagiraugutwara ikamba ryawe.’

12“Unesha nzamugirainkingi yo mu rusengero rw'Imana yanjye kandi ntazasohokaukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry'Imana yanjye n'iry'ururembo rw'Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.

13“Ufiteugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

14“Wandikire marayika w'Itorero ry'i Lawodikiya uti
“Uwiyita Amen,umugabowo guhamya kandiukiranuka w'ukuri, inkomoko y'ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati

15‘Nzi imirimo yawe, yukoudakonje kandi ntubire. Iyaba wariukonje cyangwa wariubize!

16Nuko rero kuko uri akazuyazi,udakonje ntubire, ngiye kukuruka.

17Kukouvugauti “Ndiumukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”,utaziyuko uriumutindi wo kubabarirwa, kandi uriumukenen'impumyi ndetse wambayeubusa.

18Dore ndakugirainama:ungurehoizahabu yatunganirijwe mu rugandauboneuko ubaumutunzi, kandiungurehon'imyenda yera kugirango wambare isoni z'ubwambure bwawe zitagaragara, kandiungurehoumutiwo gusīga ku maso yawe kugirangouhumuke.

19Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero giraumwete wihane.

20Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakinguraurugi, nzinjira iwe dusangire.’

21“Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.

22“Ufiteugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>