1Hanyuma y'ibyo ngiye kubonambona mu ijuruurugirukinguye, kandi numva rya jwi nabanje kumva rivuganananjye rimeze nk'iry'impanda rimbwira riti “Zamuka uze hano nkwereke ibikwiriye kuzabaho hanyuma y'ibyo.”
2Muri ako kanya mba mu Mwuka. Nuko mbona intebe y'ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n'Uyicayeho.
3Uwariuyicayeho yasaga n'ibuye ryitwa yasipi n'iryitwa sarudiyo, kandiumukororombya wariugoseiyo ntebe usa na simaragido.
4Iyo ntebe yari igoswe n'izindi ntebe makumyabiri n'enye. Kuri izo ntebe mbona abakuru makumyabiri na bane bicayeho bambaye imyenda yera, no ku mitwe yabo bari bambaye amakamba y'izahabu.
5Kuri ya ntebe y'ubwami haturukagaimirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, kandi amatabaza arindwi yakaumuriroyamurikiraga imbere y'iyo ntebe. Ayo matabaza ni yo Myuka irindwi y'Imana.
6Imbere y'iyo ntebe hariho igisa n'inyanja y'ibirahuri isa n'isarabwayi, kandi hagati y'iyo ntebe no kuyizengurukahari ibizima bine byuzuyeamaso imbere n'inyuma.
7Ikizima cya mbere cyasaga n'intare, icya kabiri gisa n'ikimasa, icya gatatu cyari gifite mu maso hasa n'ah'umuntu, naho icya kane cyasaga n'ikizu kiguruka.
8Ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuyeamaso impande zose no mu nda. Ntibiruhukaku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti “Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho.”
9Iyo ibyo bizima bihaye Iyicara kuri ya ntebe ihoraho iteka ryose, icyubahiro no guhimbazwa n'ishimwe,
10ba bakuru makumyabiri na bane bikubitaimbere y'Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y'iyo ntebe bavuga bati
11“Mwami wacu, Mana yacu,ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n'ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”