1Mbonana Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kubokokw'iburyo cyanditswe imbere n'inyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by'ubushishi.
2Mbona marayikaukomeye abaririza n'ijwi rirenga ati “Ni ndeukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumenaibimenyetso bigifatanije?”
3Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw'ikuzimu,ubasha kubumbura icyo gitabo cyangwa kukireba.
4Nuko ndizwa cyane n'uko hatabonetseukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no kukireba.
5Umwe muri ba bakuru arambwira ati “Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda n'Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije.”
6Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana w'Intamauhagaze usa n'uwatambwe, afite amahembe arindwi n'amaso arindwi ari yo Myuka irindwi y'Imana itumwa kujya mu isi yose.
7Araza akura cya gitabo mu kubokokw'iburyo kw'Iyicaye kuri ya ntebe.
8Amaze kwenda icyo gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubitaimbere y'Umwana w'Intama, bafite inanga n'inzabya z'izahabu zuzuyeimibavu, ari yo mashengesho y'abera.
9Nuko baririmba indirimbo nshya bati “Ni woweukwiriye kwenda igitabo no kumenaibimenyetso bigifatanije, kuko watambweugacunguriraImana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yoseubacunguje amaraso yawe,
10ukabahinduriraImana yacu kuba abami n'abatambyi, kandi bazīma mu isi.”
11Ndareba numva ijwi ry'abamarayika benshi bagose ya ntebe na bya bizima na ba bakuru,umubarewabo wari inzovu incuro inzovu n'uduhumbi n'agahumbagiza.
12Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w'Intama watambwe ni weukwiriye guhabwaubutware, n'ubutunzi n'ubwenge n'imbaraga, no guhimbazwa n'icyubahiro n'ishimwe!”
13Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n'ikuzimuno mu nyanja n'ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n'icyubahiro n'ubutware bibe iby'Iyicaye ku ntebe n'iby'Umwana w'Intama iteka ryose.”
14Nuko bya bizima bine birikiriza biti “Amen!”Ba bakuru bikubitahasi baramyaIhoraho iteka ryose!