Ibyah 6:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko mbona Umwana w'Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk'iry'inkuba kiti “Ngwino.”

2Ngiye kubonambona ifarashi y'umweru, kandiuyicayeho yari afiteumuhetoahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha.

3Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.”

4Nuko haza indi farashi itukuracyane,uyicayeho ahabwa gukuraamahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.

5Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.”Nuko ngiye kubonambona ifarashi y'umukara, kandiuyicayeho yari afiteurugerorw'indatira mu intoki ze.

6Numva hagati y'ibyo bizima bine igisa n'ijwi rivuga riti “Urugerorumwe rw'ingano rugurwe idenariyo imwe, n'ingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugireicyoubitwara.”

7Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry'ikizima cya kane kivuga kiti “Ngwino.”

8Nuko, ngiye kubonambona ifarashi y'igitare igajutse, kandiuyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimuaramukurikira. Nuko bahabwaubutware bwa kimwe cya kane cy'isi, ngo babicishe inkota n'inzara n'urupfu, n'ibikoko byo mu isi.

9Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y'igicaniro imyuka y'abishwe bahōwe ijambo ry'Imana n'ubuhamya bahamyaga.

10Batakana ijwi rirenga bati “Ayii Mwami wera w'ukuri! Uzageza he kudacaamateka no kudahōra abari mu isi, uhōrere amaraso yacu?”

11Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumaran'ikindi gihe gito baruhuka, kugezaahoumubarew'imbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bouzuzurira.

12Nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nk'ikigunirakiboheshejweubwoya,ukwezi kose guhinduka nk'amaraso,

13inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nk'ukoumutiniiyounyeganyejwe n'umuyagamwinshiuragarika imbuto zawo zidahishije,

14ijuru rikurwaho nk'uko bazinga igitabo cy'umuzingo, imisozi yose n'ibirwa byose bikurwa ahantu habyo.

15Abami bo mu isi n'abatware bakomeye n'abatware b'ingabo, n'abatunzi n'ab'ububasha n'imbata zose n'ab'umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi,

16babwira imisozi n'ibitare bati “Nimutugweho, muduhishe amaso y'Iyicaye kuri iriya ntebe n'umujinya w'Umwana w'Intama,

17kukoumunsiukomeye w'umujinya wabousohoye kandi ni ndeubasha guhagarara adatsinzwe?”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>